Umunyamideli akaba n’umushabitsi, Zar Hassan yajyanywe mu bitaro nyuma yo gufatwa n’uburwayi bukomeye butarahishurwa.
Mu mpera z’icyumweru gishize, Zari Hassan wahoze ari umugore wa Diamond yagaragaye yishimanye n’inshuti ze kuri piscine, nyuma yongeye kujya kuri Snapchat ashyiraho ifoto imugaragaza aryamye mu bitaro.
Kuri iyi foto arimo serumu, Zari yayiherekeje amagambo ashimangira ko ‘arwaye bikomeye gusa yizeye gukira’. Yanditse ati “Ndarwaye cyane ariko umwanzi aribeshya.”
Mu basakaje ibya Zari cyane cyane abo muri Tanzania, bahishuye ko yatangiye gukurikiranwa n’abaganga nyuma y’uburwayi bukomeye yari amaze iminsi yisuzumisha.
Uyu mugore w’imyaka 38 arwaye mu gihe hashize igihe gito yerekanye umusore basigaye bakundana nyuma yo gutandukana na Diamond uri kumwe na Tanasha Donna.

Ibitekerezo