Umunwa wuzuye ibinyoma gusa, ipuuu - Dj Pius abwira Muyoboke Alex
Umuhanzi nyarwanda, Dj Pius yabwiye Muyoboke Alex kureka imyitwarire mibi kuko yanduza izina rye ikanasenya ibikorwa byiza yakoze.
Ni nyuma y’uko Muyoboke uzwi ku kureberera inyungu z’abahanzi aho yafashije abahanzi batandukanye, yavuze ko indirimbo Agatako ya Dj Pius yahuriyemo na Jose Chameleone yagize uruhare mu ikorwa ryayo by’umwihariko kuzana uyu muhanzi wo muri Uganda.
Muyoboke Alex ubwo yaganiraga na igihe, yagize ati "Akora indirimbo yitwa agatako, ntabyo uzi? Bamwe bajya babihakana abayikoze ariko ninjye wafashe Chameleone tujya kugura inzoga, tujya muri studio. Ndaza gushyira hanze amashusho y’icyo gihe turi muri studio turimo kubyina, njye na we."
Ibi ntabwo byakiriwe neza na Dj Pius aho abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yifashishije amashusho ya Muyoboke Alex abivuga, yagaragaje ko arimo kubeshya amusaba kureka gusenya ibyo yubatse.
Ati "Jya wirinda kugira imyitwarire mibi ishobora gusebya izina ryawe cyangwa ibyo wagezeho mu gihe umaze ku Isi."
Yakomeje agira ati "Gusaza neza: Kwimakaza ubuvanganzo, ubwenge, n’amahoro bituma usaza utanduye mu mutima no mu bikorwa."
"Umuco n’Indangagaciro: Gukomeza umurage mwiza ku buryo n’igihe uzaba usanze abakurambere uzaba uvugwa neza."
Yasoje ubutumwa bwe agira ati "Umunwa wuzuye ibinyoma gusa. Iptuuuu."
Indirimbo Agatako ya Dj Pius na Jose Chameleone imaze imhaka 10 isohotse kuko yasohotse tariki ya 4 Gicurasi 2026, ikaba imaze kurebwa n’abantu miliyoni 1.3 kuri YouTube.

Ibitekerezo