Imyidagaduro

Diamond Platnumz yahishuye icyo yakoresheje amafaranga ya mbere yakuye mu muziki

Diamond Platnumz yahishuye icyo yakoresheje amafaranga ya mbere yakuye mu muziki

Umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania no muri Afurika yose, Diamond Platnumz, yashishikarije abahanzi bakizamuka gufata umuziki nk’ubucuruzi nyabwo, ubwo yahishuraga ko amafaranga ya mbere yinjije mu muziki yongeye kuyashora aho kuyakoresha mu bindi bikorwa.

Diamond yabitangaje ku wa 24 Kamena 2026 mu kiganiro cya Zuchu Imbeju Masterclass, aho yasangije urubyiruko n’abahanzi urugendo rwe rwamugejeje ku rwego ariho uyu munsi.

Uyu muhanzi yavuze ko kimwe mu bibazo bikunze kudindiza abahanzi bakizamuka ari uguhita bashora amafaranga make binjije mu bucuruzi cyangwa mu bindi bikorwa aho kuyakoresha mu guteza imbere impano yabo.

Yagize ati “Iyo umuhanzi atangiye ntabwo ahita aba icyamamare. Twese twatangiriye hasi, tugenda tuzamuka buhoro buhoro.”

Diamond yasobanuye ko abahanzi badakwiye gucika intege kubera amafaranga make bahembwa mu ntangiriro z’urugendo rwabo, ahubwo ko bakwiye kuyafata nk’ishoramari ryabafasha kubona amahirwe akomeye mu bihe biri imbere.

Yaboneyeho no gutanga urugero rw’ubuzima bwe, avuga ko igitaramo cya mbere yahembwe cyamuhaye amashilingi ibihumbi 50 ya Tanzania. Nubwo icyo gihe ayo mafaranga atari menshi, yavuze ko yayagaruye yose mu muziki.

Ati “Amafaranga ya mbere nahawe yari Tsh 50,000. Nayakoresheje ibintu byari gutuma igitaramo gikurikiraho kiba cyiza kurushaho.”

Diamond yavuze ko yaguzemo imyambaro myiza yo kumufasha kugaragara neza ku rubyiniro ndetse anishyura ababyinnyi kugira ngo ibitaramo bye birusheho gushimisha abafana.

Yakomeje agaragaza ko umuhanzi ushora amafaranga yakuye mu muziki mu bindi bikorwa, aba yerekanye ko atizeye ko umuziki ushobora kumubeshaho.

Ati “Niba amafaranga uyakuye mu muziki, uyagarure mu muziki. Kuyashora mu bindi bintu mbere yo gukomera bishobora gusobanura ko utizeye umuziki nk’ubucuruzi.”

Diamond Platnumz yavuze ko iyo myumvire yo gukomeza gushora mu muziki we ari yo yamufashije kuva ku rwego rwo hasi kugeza ubwo aba umwe mu bahanzi bakomeye kandi binjiza amafaranga menshi ku mugabane wa Afurika.

Diamond Platnumz yavuze icyo yakoresheje amafaranga ya mbere yakuye mu muziki
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top