Zari yakoze mu jisho Diamond atera imitoma Peter Okoye (P Square)
Zari Hassan yatatse Peter wahoze mu itsinda rya P Square avuga ko ari umugabo buri mugore wese yifuzas, nubwo Diamond Platnumz bahoze bakundana yamushinje ko basambanaga akabihakana.
Mu butumwa yashyize kuri Instagram ku wa Gatandatu ariko agahita abusiba, Zari yateye imitoma Peter Okoye wiyita Mr P avuga ko yujuje ibintu byose bigize umugabo mwiza.
Zari yabihereye ku ndirimbo ‘One More Night’ Mr P aherutse gushyira hanze, ari kumwe na Niniola.
Yagize ati “Noneho nagize amahirwe yo kureba amashusho y’indirimbo ya mushuti wanjye [Mr P] yitwa ‘One More night’. Mbega! Ateye ubwuzu, ni muremure, arirabura, ni mwiza, ateye amabengeza, afite ibigango. Ni umugabo kandi akaba n’umubyeyi w’abana. Ni inzozi za buri mugore wese, umugabo nyawe…”
Zari yakomeje asaba abantu kureba iyo ndirimbo ariko hashize akanya ahita asiba ubwo butumwa.
Ku wa Kabiri, ku ya 23 Mata 2019, Diamond yavuze ko Zari yamucaga inyuma kenshi akajya kuryamana n’abandi bagabo barimo Mr P n’umwarimu wamwigishaga imyitozo ngororamubiri.
Mr P yahise ahakana ibyo Diamond amashinja, ati “Mbabwije ukuri sinzi ibyo barimo. Sinshobora kugira icyo mbivugaho. Rwose mfite indirimbo nshya sinshaka kugira ikindi nshyiramo ingufu. Sinshaka kuvuga ku byo Diamond anshinja urebye ni ibintu by’ubwenge buke.”
Zari aherutse gutangaza ko we n’umukunzi yasimbuje Diamond Platnumz bitegura ubukwe, bukazitabirwa n’abantu bake barimo inshuti n’umuryango.
)
Ibitekerezo
Mujyarugamba felix
Ku wa 29-04-2019Jye numva zari afite uburengazira bwogukunda uwo ashaka kkb cyaneko ntawe barikumwe murino minsi life is short mn agomba kubaho diamond natuze wanna wese aryamana nabacye
Mujyarugamba felix
Ku wa 29-04-2019Jye numva zari afite uburengazira bwogukunda uwo ashaka kkb cyaneko ntawe barikumwe murino minsi life is short mn agomba kubaho diamond natuze wanna wese aryamana nabacye