Zari Hassan, umunyamideli ubifatanya n’ubushabitsi aherutse gutungurana yereka abasaga miliyoni eshanu bamukurikira umusore mushya basigaye bakundana nyuma yo gusenda Diamond Platnumz.
Urukundo ruragurumana hagati y’aba bombi! Uyu mugore ntagisiba kuvuga amagambo asize umunyu ku mukunzi we mushya wamenyekanye ku izina rya ‘Danny Kals,’ ubundi akanishongora kuri Diamond ashimangira ko atagikeneye abasore bameze nka we.
Zari yerekanye impano yakiriye ziturutse ku musore mushya w’ibigango bari mu buryohe zirimo telefone eshatu za iPhone X, iya Samsung S10 na mudasobwa ya MacBook.
Yamushimiye mu izina ry’umuryango we (we ubwe n’abana be) akoresheje akajambo “Murakoze KingBae,” akomeza agira ati “Turakwishimira.”
Kuri Saint Valentin, Zari yerekanye ururabo yahawe na ‘King’[Umwami] ndetse ashyira hanze amafoto ye na ‘Danny Kals’ mu bihe bitandukanye. Muri aya mafoto hari iyo yasohoye ari kumwe na Danny mu nzu Diamond yaguriye abana be muri Afurika y’Epfo.
Urukundo rwabo rwatangiye gufata ishusho kuri uwo munsi mu gihe binazwi ko Zari ukunda kwiyita Bossy Lady yasezeye kuri Diamond kuri Saint Valentin ya 2018, yagiye avuga ko arambiwe kubabazwa no guhora ahanganye n’abagore uyu muhanzi yakururanaga na bo.
Bivugwa ko Zari yinjiye mu rukundo n’uwahoze ari inshuti magara n’umugabo we. Mu minsi ishize abafana bajagajaze amafoto ye batahura agaragaza uyu musore mushya wigaruriye Zari ari kumwe na Ssemwanga.

Ibitekerezo