Imyidagaduro

Young Grace yahishuye ko yatunguwe n’ibyatangajwe na se wa Diamante (VIDEO)

Young Grace yahishuye ko yatunguwe n’ibyatangajwe na se wa Diamante (VIDEO)

Umuraperikazi w’umunyarwanda, Abayizera Grace uzwi nka Young Grace mu muziki, avuga ko yatunguwe cyane ndetse anababazwa n’igihe uwari umukunzi we yatangarije ko batandukanye.

Young Grace na Rwabuhihi Hubert [Pique] nyuma y’igihe bakundana baje gutandukana, gusa byaje kumera nk’aho ari ibanga, ku munota wa nyuma Hubert yaje kurimena ubwo Young Grace yaburaga ukwezi kumwe ngo yibaruke.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI muri Nyakanga 2019, Hubert yavuze ko batandukanye, naho ibyo kuba amutwitiye umwana byo ngo ntabwo gutwita ari ibintu umuntu aba yarateguye.

Mu kiaganiro Young Grace aherutse kugirana n’ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko ibyo uwari umukunzi we yatangaje byamutunguye bikanamubabaza bitewe n’igihe yabitangarijemo, kuko yaburaga ukwezi kumwe ngo yibaruke.

Yagize ati"naratunguwe, kiriya kiganiro n’ibihe ababyeyi baba barimo ku mezi umunani n’igice hafi kubyara umuntu akagukubitao ikintu nka kiriya ntabwo bishimisha umuntu, gusa na none nta kibazo meze neza."

Yakomeje avuga ko n’ubwo byamubabaje ariko na none yahise abisohokamo, kuko ngo ushobora kugira umuntu umwe akagutesha umutwe ariko hari abandi 30 bagushyigikiye.

Tariki ya 24 Kanama 2019, nibwo Young Grace yibarutse Diamante, avuga ko atigeze yanga ko se w’umwana amusura, kuko ngo yaramusuye kandi n’imiryango izahora ifunguye kuko ibyabaye byose ntibikuraho ko ari se w’umwana we.

Young Grace yababajwe n'ibyo uwari umukunzi yatangaje
Bahoze bakundana ariko baratandukanye

Reba ikiganiro na Young Grace yagiranye na ISIMBI

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top