Imyidagaduro

Uko AG Promoter yaciwe muri ADEPR azira Micky

Uko AG Promoter yaciwe muri ADEPR  azira Micky

Umukinnyi wa filime Micky yahishuye ko hari igihe yatekereje ko urukundo rwe na Agiraneza Pacifique wamamaye nka AG Promoter rugiye kurangira, nyuma y’uko uyu mugabo aciwe mu Itorero rya ADEPR azira umubano bari bafitanye mbere yo kubana nk’umugore n’umugabo.

Asifiwe Mukobwajana wamamaye muri sinema nyarwanda nka Micky yavuze ko ibi byabaye ubwo we na AG Promoter bakundanaga, batarasezerana, ariko iby’urukundo rwabo bimaze kumenyekana ku mbuga nkoranyambaga.

Ubwo yaganiraga na ISIMBI, uyu mubyeyi yerekanye ko AG Promoter wasengeraga muri ADEPR, yaje gufatirwa ibihano by’ikizwi nko gutengwa cyangwa gucibwa mu itorero, ibintu byamuhungabanyije cyane.

Yagize ati "Reka nkubwire akantu kabaye, ndavuga nti ’uyu muhungu agiye kundeka.’ Yasengeraga muri ADEPR, noneho bamukorera icyo bita kumutenga, wagereranya no kumuca cyangwa kumwirukana mu idini kubera njyewe."

“Baramuca kubera njyewe. Numvise ibyo bintu ndavuga nti umuhungu w’abandi agiye kundeka, abone ko Imana idashaka ko dukomeza kubana, kandi icyo gihe twari tutari twakanashyingiranywe."

Uyu mwanditsi wa filime yavuze ko ayo makuru yamushegeshe umutima, kuko yumvaga AG Promoter ashobora guhitamo gukurikiza amabwiriza y’itorero aho gukomeza urukundo rwabo.

Icyo gihe, AG Promoter yashinjwaga kutubahiriza amahame ya ADEPR. Bamushinjaga ko nk’umuyoboke w’itorero atagombaga kujya agaragara ku mbuga nkoranyambaga ari mu rukundo n’umugore bavuga ko "yatwaye."

Icyakora, nk’uko Micky yabisobanuye, AG Promoter yakomeje gusobanurira ubuyobozi bw’itorero ko ibyo yavugwagaho bidafite ishingiro, kuko we atigeze atwara umugore w’undi muntu.

Micky yavuze ko AG Promoter yahoraga ababwira ati: "Njyewe sinigeze ntwara umugore w’abandi. Micky ntabwo yigeze asezerana n’undi muntu. Ni bya bindi byo gukundana n’umuntu, mukabigaragaza ku mbuga nkoranyambaga, hanyuma nyuma mukaba mwanatandukana. Nta rugo nigeze nsenya."

Gusa uko iminsi yagiye ishira, AG Promoter ntiyigeze areka Micky cyangwa ngo aheranwe n’ibyo bibazo. Ahubwo bakomeje urugendo rwabo rw’urukundo kugeza bashinze urugo.

AG Promoter yaciwe muri ADEPR azira Micky
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top