Imyidagaduro

Umwana Tanasha Donna yabyaranye na Diamond Platnumz yongeye kurikoroza

Umwana Tanasha Donna yabyaranye na Diamond Platnumz yongeye kurikoroza

Umuhanzikazi wo muri Kenya, Tanasha Donna, yagaragaje ibyishimo bidasanzwe nyuma y’uko umuhungu we, Naseeb Junior yasoje icyiciro cy’amashuri yigagamo.

Uyu mwana yabyaranye n’icyamamare mu muziki wa Tanzania, Diamond Platnumz, yagaragaye yambaye ikanzu y’ubururu bwijimye n’ubururu bwerurutse yambarwa n’abarangiza amashuri, imbere yambaye ishati y’umukara, karuvati ya papillon n’inkweto z’umukara.

Tanasha yashyize hanze amafoto n’amashusho agaragaza uwo munsi wihariye, aherekejwe n’ubutumwa bwuje amarangamutima bwo gushimira umuhungu we.

Yanditse ati "Amagambo ntabwo yasobanura uburyo nkwishimiye mwana wanjye."

Muri ayo mashusho, hagaragaramo kandi Naseeb Junior ari kuganira na nyina ku byo yize ku ishuri. Yamusobanuriye ko yabonye abantu bubaka inzu, anavuga ko umwubatsi ari umuntu wubaka, ibintu byashimishije benshi mu bakurikirana uburere ahabwa.

Nubwo uyu munsi wari uw’ibyishimo, abafana benshi bagaragaje ko bababajwe no kutabona Diamond Platnumz mu birori by’umuhungu we.

Hari abavuze ko iyo ababyeyi bombi baba bahari byari kurushaho gushimisha umwana, mu gihe abandi bashimye Tanasha ku ruhare akomeje kugira mu kurera umuhungu we.

Mu minsi ishize kandi, Tanasha Donna yongeye kuvugisha benshi nyuma yo guhura na Mama Dangote, nyina wa Diamond Platnumz, ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Jomo Kenyatta (JKIA).

Aba bombi bagaragaye bahoberana mu buryo bugaragaza ko umubano wabo ukiri mwiza. Tanasha yanashimiye Mama Dangote uburyo yari yambaye neza, amusaba ko yazamusura iwe, ibintu byafashwe nk’ikimenyetso cy’uko umubano hagati y’imiryango yombi ugihagaze neza nubwo we na Diamond batakiri kumwe.

Naseeb Junior umwana wa Diamond na Tanasha yasoje icyiciro cy'amashuri yigagamo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top