Imyidagaduro

Young Grace atwite inda nkuru

Young Grace atwite inda nkuru

Umuraperi Abayizera Marie Grace [Young Grace] yemeje ko atwite, afite amashyushyu yo kubona imfura ye.

Young Grace yemeje iby’uko atwite mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Isimbi.rw. Yanze kugira byinshi atangaza gusa ngo “Nibyo, niko bimeze”.

Uyu muraperi w’imyaka 26 yanashyize kuri Instagram video yafashwe na échographie yerekana uko ubuzima bw’umwana we bumeze mu nda. Yayiherekeje amagambo ashimangira ko afite amashyushyu yo kubona umwana we.

Yagize ati “Ndi muri cya gihe kidasanzwe umugore wese yifuza mu buzima bwe. Ubu inda yanjye ni iy’agaciro nk’umutima wanjye.”

Young Grace yari asigaye abana n’umukunzi we Rwabuhihi Hubert [Piqué] mu Nyakabanda aho asigaye acumbitse. Ubwo ikinyamakuru Isimbi.rw giheruka kumusura, yanze kugira byinshi avuga ku rukundo rwabo.

Ku wa 19 Nzeri 2018, Young Grace yambitswe impeta y’urukundo n’umukunzi we Piqué ukina muri Heroes yo mu Cyiciro cya Kabiri mu Rwanda, amusaba kumubera umugore we undi aranabyemera.

Young Grace yari amaze iminsi yifotoza amafoto agahisha inda
Young Grace yambitswe impeta ku wa 19 Nzeri 2018
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Kalimumvumba
    Ku wa 8-03-2019

    Young grace azabe eretse kujya Kuri stage atazahungabanya uwo mujyambere

IZASOMWE CYANE

To Top