Young Grace akomeje kugaragaza urukundo rudasanzwe afitiye umwana we
Umuraperikazi, Abayizera Marie Grace wamenyekanye ku izina rya Young Grace akomeje kugaragariza umukobwa we [Amata Diamante], aheruka kwibaruka, amwereka ko nk’umubyeyi atewe ishema no kuba yaramwibarutse.
Nk’uko yabigaragagaje ku ifoto yashyize kuri Instagram, Young Grace ateruye umwana we umaze amezi abiri avutse, yanditseho amagambo agaragaza ko akomeje kwishimira iyi mpano yahawe n’Imana agereranya na malayika.
Yagize ati[“Amezi abiri arashize, komeza ukure neza malayika wanjye Diamante Amata”.}
Kuva Young Grace yasama inda y’uyu mwana, ntiyigeze yerekana ko bimubangamiye ahubwo yakomezaga kugaragaza ko ari ishema kuri we ndetse ategerezanyije amatsiko umwana we bigera n’aho ku wa 8 Nyakanga 2019 amuhimbiye indirimbo yamwitiriye ‘Diamante’.
Muri iyo ndirimbo, Young Grace yagaragaza ko umwana we yabaye uwa mbere watumye yishimira kubaho kandi ko ubwo azamubyara azamukunda nk’akarabo mu butayu, yavugaga ko atazi niba ari umuhungu cyangwa umukobwa gusa agahamya ko icyo azi neza ari uko ari umumararungu.
Young Grace yibarutse uyu mwana ku wa 24 Kanama 2019 mu bitaro bya Gisenyi biri iwabo mu Karere ka Rubavu.
Uyu muraperikazi w’imyaka 25 y’amavuko yakundanaga na Rwabuhihi Hubert [Piqué] akaba ari we se w’uyu mwana yabyaye. Gusa ariko iby’urukundo rwabo byararangiye n’ubwo yari yaramwambitse impeta nk’abitegura kuzabana.

Ibitekerezo
chanittah
Ku wa 26-10-2019No cool kbx