Yantwaje umusaraba ataretse uwe _ Annette Murava kuri Bishop Gafaranga (VIDEO)
Umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Annette Murava yahishuye uko umugabo we , Bishop Gafaranga yamufashije mu kubasha kwakira ibyamubagaho ubwo yari muri gereza hejuru yo kwirengagiza ko afunzwe.
Annette Murava yasobanuye ko iyo uruhare rwa Habiyakaremye Zacharie wamamaye nka Bishop Gafaranga rutaza kubaho yashoboraga kumva uburibwe budasanzwe kurenza ubwo yaciyemo nyuma y’itabwa muri yombi ryakurikiwe n’inkubiri y’ibihuha byamuharabikaga byashyirwaga ku mbuga nkoranyambaga .
Mu kiganiro uyu muryango yagiranye na ISIMBI, Annette yavuze ko nubwo banyuranaga mu kintu kimwe umugabo we yamweretse ubutwari bwo gukomera no kudaheranwa n’ibihe byanatumaga yumva afite uwo yatura amarira.
Ati ”Ndashima Yesu Kristo yampaye abantu bantwaza umusaraba ariko uwa mbere wabikoze ni Bishop. Afite ukuntu yabikoze ku buryo uburemere bwawo ntigeze mbwumva na gato nk’uko bikekwa.”
Mu gushyira umucyo ku bihuha byakwirakwiriye nyuma y’ifungwa ry’umugabo we byamushinjaga icyavugwaga nko kumufungisha , Annette yerekanye ko ibyo ntaho bihuriye n’ukuri kw’inkuru yabo nubwo hari benshi babyitwikiriyemo umutaka wo gushakira indamu mu bihe bigoye bacagamo.
Ati ”Rimwe na rimwe abantu bakwiriye kureka kumva amakuru acicakana ku mbuga nkoranyambaga, twembi turahari kandi turayafite kugira ngo tuyabahe ariko sibyo.”
Uyu muryango wamaze gushyira hanze indirimbo bise ‘Umusaraba’ nayo ibumbatiye ubutumwa bwitsa cyane ku bihe baciyemo nyuma y’uko Bishop Gafaranga afunzwe.
Tariki ya 10 Ukwakira umwaka ushize ni bwo Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwahanishije Gafaranga igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe usubitswe nyuma yo kumuhamya ibyaha byo guhoza ku nkeke umugore we no gukubita no gukomeretsa.
Uyu mugabo yari yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha tariki ya 7 Gicurasi 2025.

Ibitekerezo