Weasel Manizo arashinjwa gushaka kwivugana uwari wagiye kumukorera amasuku iwe
Umuhanzi w’Umunya-Uganda Weasel Manizo ari kuvugwaho cyane nyuma y’uko umugabo witwa Sammy Amanya amushinjije kumutera icyuma, bikamuviramo ibikomere bikomeye byatumye ajyanwa kwa muganga igitaraganya.
Sammy, wari uri mu bitaro, yaganiriye n’itangazamakuru ryo muri Uganda asobanura ko ibi byabaye ku wa 19 Mutarama, ubwo yari yagiye mu rugo rwa Weasel gukora isuku yo kwica udukoko tw’ibiheri twari twuzuye mu gitanga cye.
Yavuze ko ubwo yari ari gukora akazi ke, yitije igikapu cy’uyu muhanzi kugira ngo agishyiremo telefone ye, cyakora, ibintu byaje guhindura isura ubwo Weasel n’umugore we basubiraga mu rugo mu gitondo bavuye mu kabari, bagasanga Sammy afite icyo gikapu. Sammy avuga ko batishimiye uko yakoresheje igikapu cyabo.
Yagize ati “Nari ndi mu bwiherero, Weasel aza arankubita cyane mu nda akoresheje icyuma n’inkoni yari afite. Nahise ntakaza ubwenge.”
Akomeza avuga ko uyu muhanzi yamujyanye kwa muganga kubera ubwoba, aho yabanje kumugeza ku ivuriro rito mbere yo kujyanwa mu bitaro bikuru bya Nsambya kugira ngo akorerwe operasiyo.
Ati “Weasel ubwe ni we wanshyize kuri moto (boda boda) njyanwa i Nsambya. Nagezeyo nta bwenge mfite. Abaganga bavuze ko nagize ikibazo gikomeye mu nda, ariko handitswe ko ari impanuka yo mu muhanda kandi atari byo.”
Sammy avuga ko yaje kubagwa, bakamukuramo igice cy’imbere mu mubiri (spleen), ndetse n’igice cy’amara kikaba cyarangijwe, ibintu byamusabye kwitabwaho byihariye. Yongeyeho ko Weasel Manizo ari we wishyuye amafaranga y’ibitaro agera kuri miliyoni umunani z’amashilingi.
Nyuma y’ibi, Sammy yavuze ko habayeho ibiganiro hagati ye n’umuryango wa Weasel, bamusaba kutavuga ibyabaye mu itangazamakuru, bamwizeza kumufasha no kumuha amafaranga yo gutangira ubucuruzi. Ariko ngo ibyo byaje guhagarara mu buryo butunguranye.
Yagize ati “Bambwiye ko nimvuga aya makuru bazavuga ko nashatse gufata ku ngufu umwana wabo. Ibyo byarantunguye cyane.”
Ku rundi ruhande, umugore wa Weasel, umunyarwandakazi Sandra Teta, yahakanye ibi birego, avuga ko Sammy ari muzima kandi ko ashaka kubigira ubucuruzi bwo kubakuramo amafaranga. Yagaragaje kandi ko hari amafaranga bari baramwoherereje mbere.
Ati "Ameze neza, ariko yabigize uburyo bwo kudusaba amafaranga. Naze yerekane ibimenyetso by’ibyo avuga.”
Polisi ya Kampala, ibinyujije ku muvugizi wungirije Luke Owesigyire, yemeje ko iki kibazo cyamaze gutangwaho ikirego, kandi ko Weasel Manizo yamaze guhamagarwa kugira ngo yitabe sitasiyo atange ibisobanuro ku byo ashinjwa.

Ibitekerezo