Siporo

Yannick Bizimana yatsinze ibitego 2 AS Muhanga, asaba imbabazi

Yannick Bizimana yatsinze ibitego 2 AS Muhanga, asaba imbabazi

Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports, Bizimana Yannick, nyuma yo gutsinda ibirtego 2 ikipe ya AS Muhanga yamureze, yasabye imbabazi abakunzi b’iyi kipe ababwira ko nta kundi byari kugenda kuko ari akazi yagiyemo.

Bizimana Yannick yavuye mu ikipe ya AS Muhanga muri uyu mwaka w’imikino asinyira Rayon Sports.

Ku munsi w’ejo Rayon Sports yahuraga na AS Muhanga mu mukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona, umukino waje kurangira ari ibitego 2 bya Rayon Sports kuri 1 cya AS Muhanga, ibitego bya Rayon Sports byose byatsinzwe na Yannick Bizimana.

Uyu musore watsinze ikipe yakuriyemo, yishimiraga ibitego ahuje ibiganza, ikimenyetso kigaragaza umuntu wicishije bugufi, yasaga n’urimo gusaba imbabazi.

Nyuma y’uyu mukino akaba yaratangaje ko yasabaga abakunzi wa AS Muhanga imbabazi kuko nta kundi yabigenza kuko yagiye mu kazi.

Yagize ati"muri make ndishimye ariko ntabwo ari cyane kuko ari ahantu navuye. Bagomba kwihangana kuko ari akazi nyine, nababwiraga ko ari akazi atari ibintu nakoze mbishaka, nabasabaga imbabazi."

Yannick Bizimana yavuze kandi ko yakinnye afite imbaraga nyinshi kugira ngo n’ikipe yavuyemo ibone ko hari intambwe yateye.

Yashimye Imana yamuhaye ibitego 2 (photo:Umuseke)
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top