Ikipe ya Yanga yo muri Tanzania, irimo iravugwa cyane ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi, kuri iyi nshuro amakuru agezweho ni uko yamaze koherereza Ally Niyonzima impapuro z’amasezerano ngo ayasome arebe niba ibyo bumvikanye byose birimo.
Uyu musore uri ku mpera z’amasezerano ye muri Rayon Sports yari yasinyiye amezi 6, ubu arabarizwa mu Burundi ndetse akaba yaramaze kumvikana n’iyi kipe.
Amakuru dukesha Sports Xtra, avuga ko ikipe ya Yanga yamaze koherereza uyu musore amasezerano ngo ayanyuzemo amaso arebe ni ba ibyo bumvikanye byose birimo cyangwa se ni ba hari ibigomba guhindurwamo kuko byose bamaze kumvikana nk’uko umwe mu bayobozi ba Yanga yabibatanarije.
Yagize ati“icyakozwe ubu ni ukoherereza Niyonzima imbanziriza masezerano ngo ayinyuremo ubundi bemerenywe kuri ibyo byashyizwe muri ayo masezerano, hategerejwe icyo azavuga. Yahawe kandi umwanya wo kuyisoma kugira ngo Yanga inarwanye kuvugwa cyane ku isko ry’abakinnyi ritafungurwa.”
Umuvugizi w’ikipe ya Yanga, Hassan Bumbuli yavuze ko byagorana kuvuga ngo ikipe yasinyishije uyu cyangwa uyu isoko ritarafungurwa, ngo umunsi ryafunguwe ni bwo byose bizamenyekana.
Yanga ikinamo abanyarwanda babiri Sibomana Patrick na Haruna Niyonzima, ikunze kugaragara bwa mbere ku isoko ariko rikajya gufunga usanga mu bakinnyi barambagije abasinye ari mbarwa.

Ibitekerezo