Wema Sepetu yateye umugongo Diamond bahoze bakundana ashimagiza Ali Kiba
Nyuma y’uko umuriro wari umaze iminsi warazimye ukongera kwaka hagati y’umuhanzi Diamond na Ali Kiba, Wema Sepetu yeruye avuga ko nta mpamvu yo guca ibintu ku ruhande kandi bigaragararira buri wese, ngo uwahoze ari umukunzi we ntari ku rwego rwa Ali Kiba.
Diamond na Kiba bamaze imyaka myinshi badacana uwaka, gusa abantu bari baraketse ko byarangiye kuko hari hashize igihe bitumvikana mu itangazamakuru, byongeye gusakuza ubwo Diamond yavugaga ko yatumiye Ali Kiba mu Iserukiramuco rya Wasafi ryabaye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.
Ibi Ali Kiba yabifashe nko kumucokoza ndetse avuga ko atiteguye kugira ikintu na kimwe azitabira cyateguwe na Diamond.
Nk’uko ikinyamakuru Global Publishers kibitangaza, umukinnyi wa filime wanabaye nyampinga wa Tanzania 2006, agakundana na Diamond imyaka itari mike, Wema Sepetu yavuze ko nta mpamvu yo guca ibintu ku ruhande kandi byigaragaza ngo Ali Kiba ari hejuru ya Diamond.
Yakomeje avuga ko abantu birirwa babagereranya bashobora kuba hari ikintu batazi, Ali Kiba ngo ni umwanditsi mwiza akaba azi no kuririmba ku buryo indirimbo ze yanditse kera n’uyu munsi ziba zigikunzwe.
Yagize ati"nzakomeza kuba umufana wa Kiba iminsi yose, nta kintu na kimwe cyabinteye uretse kuba akeza kigura, hagize umuntu ibyo bibabaza yaba ntacyo azi kuko umuziki ni amarangamutima aba ari ku mutima y’umuntu."
Wema Sepetu yavuze kandi ko na Diamond kuririmba abizi ariko atari ku rwego rwa Ali Kiba, ndetse ngo akaba na mbere bagikundana yarabimubwiraga ko akunda Ali Kiba ndetse yanakundaga kumva indirimbo ze kabone n’iyo yabaga ari kumwe na Diamond.

Ibitekerezo
Aivan ezekiel
Ku wa 13-11-2019Abo bose bavuga ko arikiba ar hejura ya daimond nikinyoma pe kuko diamond ari kure chane