Imyidagaduro

Wema Sepetu yiyamye abakomeje kwibaza ku myibarukire ye

Wema Sepetu yiyamye abakomeje kwibaza ku myibarukire ye

Nyuma yo kubyara umwana we wa mbere, umukinnyi wa filime ukunzwe muri Tanzania, Wema Sepetu, yavuze ku bamaze iminsi bamwibasira ku mbuga nkoranyambaga, abasaba kumureka akaryoherwa n’ibyishimo byo kuba umubyeyi.

Ku wa 13 Kamena 2026 ni bwo Wema yatangaje ko yibarutse umwana w’umuhungu, ibintu byashimishije abafana be benshi bari bazi urugendo rurerure yanyuzemo kugira ngo abone urubyaro.

Icyakora, nyuma y’iyo nkuru nziza, bamwe batangiye gukwirakwiza ibihuha bavuga ko yaba yarifashishije uburyo bwa IVF [Kubanza guhuza intanga ngabo n’ingore mu byuma bya bugenewe mbere yo gushyirwa mu mura w’umugore ] cyangwa se hakaba hari undi mugore wamwitwariye inda (surrogacy), ibintu byakuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga.

Mu mashusho yakwirakwiye kuri Instagram, Wema yavuze ko kugeza n’ubu rimwe na rimwe areba umwana we akabura uko abyumva.

Yagize ati "Hari igihe ndeba Baby Ollie nkibaza niba koko ari uwanjye. Cyane cyane iyo ari konka, nibwira ko nkiri kurota kuko sinigeze ntekereza ko uyu munsi uzagera. Ariko byabaye kubera Imana. Gusa ndabasaba ikintu kimwe, nimundeke. Ndarambiwe."

Mu rwego rwo gucecekesha abashidikanya ku gutwita kwe, Wema n’inshuti ze banagiye basangiza abakunzi be amashusho yafashwe mu bihe bitandukanye agaragaza inda ye ndetse n’andi yo kwa muganga mu gihe yari agiye kubyara.

Aya mashusho yatumye benshi bemera ko ibyo yavugaga ari ukuri, nubwo hari abakomeje gukomeza impaka ku mbuga nkoranyambaga.

Urugendo rwa Wema rwo gushaka umwana rwari rumaze imyaka myinshi ruvugwa. Mu bihe byashize yari yaratangaje ko yari yarageze aho yiheba, akumva ashobora kutazigera abyara bitewe n’ibibazo yari yarahuye na byo, ahubwo ahitamo kubiharira Imana.

Wema Sepetu yiyamye abakomeje kwibaza ku mwana yabyaye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top