Imyidagaduro

Wema Sepetu arashinjwa ubutinganyi na nyina umubyara

Wema Sepetu arashinjwa ubutinganyi na nyina umubyara

Miriam Sepetu, umubyeyi w’umukinnyi wa filime wo muri Tanzania, Wema Sepetu, yasabye abakunda umukobwa we ku mbuga nkoranyambaga kumwamaganira kure kuko asigaye ari umutinganyi w’umunyagasuzuguro.

Uyu mugore avuga ko Wema yabaye inkunguzi bidasubirwaho kuva yatangira kuryamana n’undi mugore witwa Diana.

Mu ijwi ryashyizwe ahagaragara kuri Instagram, Miriam Sepetu yumvikana asaba abakurikira umukobwa we kuri urwo rubuga kumuvaho kuko nta cyubahiro abafitiye.

Asobanura ko uwo mugore witwa Diana asigaye yarararuye uwo mukinnyi wa filime wahoze ari umukunzi wa Diamond Platnumz.

Bivugwa ko Diana yigaruriye Wema akamwigiraho inshuti agamije irari ry’imibonano mpuzabitsina kuko yabengutswe ubwiza bwe.

Nyina wa Wema yagize ati “Diana yigira nkaho ari inshuti isanzwe ya Wema ariko nziko ari umukunzi we.

Yasabye uwo mugore kujya kure y’umukobwa we, n’abafana bakitandukanya n’abo bombi.

Ati “Umubyeyi ni we umenya akababaro k’umwana we. Ndambiwe Diana sinshaka kongera kumubona. Buri gihe iyo nshaka ko Wema atera imbere biramunanira kubera uriya mugore.”

Wema Sepetu we avuga ko nubwo ibi byose biri kuba agikunze nyina wamubyaye.

Miss Wema Sepetu ushinjwa ubutinganyi yakundanye n'abasore barimo Diamond na Idris Sultan
Wema Sepetu yashyize kuri Instagram iyi foto yandikaho ati "Nyuma y'ibyavuzwe byose nzahora nishimira kukugira mu buzima nka mama"
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top