Imyidagaduro

VIDEO: Young Grace washimishijwe no gusama ngo afite amatsiko y’igise

VIDEO: Young Grace washimishijwe no gusama ngo afite amatsiko y’igise

Umuraperi Abayizera Marie Grace [Young Grace] yashimishijwe no kumenya ko yasamye, ntiyigeze agira ubwoba ahubwo ngo afite amashyushyu yo kuzabona imfura ye.

Young Grace yatewe inda n’umukunzi we Rwabuhihi Hubert [Piqué] wari umaze amezi make amwambitse impeta mu muhango wahuriranye n’isabukuru ye y’amavuko ku wa 19 Nzeri 2018.

Ikinyamakuru Isimbi.rw cyasuye Young Grace aho acumbitse mu Murenge wa Nyakabanda hafi yo Kwa Gisimba. Yibana mu nzu, muri iki gihe atwite inshuti ze zimusura kenshi kugira ngo abone abamwitaho.

Ubusanzwe, iyo umukobwa asamye atararushinga biramuhangayikisha ndetse akaba ashobora guhisha inda kugeza abyaye. Kuri Young Grace biratandukanye cyane, ngo akimenya ko yasamye yarishimye cyane.

Yagize ati “Byaranshimishije, gusama ntabwo ari ibintu ubyuka ngo bipfe kubaho. Buri mukobwa wese yifuza gusama, urabizi hari abantu babuze urubyaro, hari benshi bari ku karago basengera urubyaro. Nkibibona narishimye, nshima Imana ko impaye uwo mugisha.”

Iyi nkuru ayibwira nyina bwa mbere na we ngo ntiyigeze ababara kuko azi agaciro k’umwana. Yagize ati “Buriya ababyeyi bazi agaciro k’abana, azi ko abana ari umugisha, afite uko yabyakiriye ariko yarishimye nta kibazo. Yabyakiriye neza, arankomeza, turi kumwe muri rusange.”

Yongeyeho ati “Nanjye byaranshimishije, icya kabiri hari abo zigwa nabi, hari abarwagurika, hari n’ushobora kubyara bamufashe ku ngufu agasama atabishakaga. Ku ruhande rwanjye njyewe nta kibazo, mfite amatsiko yo kubona Diamante wanjye.”

Young Grace ngo yahoze yifuza ko yazabyara hagati y’imyaka 26 na 30 bityo ngo iyi nda ntiyamutunguye.

Yagize ati “Ubuzima mburimo neza nta kibazo kuko nariteguye. Mu buzima bwanjye nifuzaga ko hagati y’imyaka 25 na 30, nifuzagamo ibintu bitatu, kuba nariyubatse mu buryo bufatika, kuba nararushinze no kuba mfite umwana. Kuko nari narapanze ubuzima bwanjye nabonye bitarangwiririye, nariyubatse, naramubikiye, nta kibazo mfite. Ibaze ko n’imyenda nayiguze!”

Young Grace yasamye mu gihe we n’umukunzi we bari bafite gahunda yo kurushinga gusa ngo umugisha w’umwana waje mbere y’uko barushinga.

Yagize ati “Ubukwe bwari buhari mu gihe tutababwiye, gusa Imana yatanze umugisha w’Imana mbere y’umugisha w’urugo, tugomba kubanza kwakira uyu mwana nyine, n’ibindi nibiza tuzabatumira.”

Ntiyigeze atekereza kuyikuramo

Young Grace ngo ntiyigeze atekereza gukuramo iyi nda ndetse arabitinya cyane.

Yagize ati “Ikintu ntinya mu buzima ni ugukuramo inda. Sinzi uko abandi babyumva ariko mbona ari ikintu kitari cyiza[…] Gusa impamvu mbona atari byiza, iyo uzi ko udashaka gusama wakagombye kwirinda cyangwa ukiga kubara iminsi yawe.”

Ntatewe ubwoba no kubyara ahubwo ngo afite amatsiko yo kuzajya ku gise kuko yabwiwe kenshi ko kiryana.

Ati “Nta bwoba mfite, gusa mfite amatsiko y’igise. Njya numva bavuga ngo ‘kirakubita’, ariko kubera ko ari rwo rukundo rw’umubyeyi ku mwana we, nta kundi. Gusa nyine urabyumva, umwana wagiriye ku gise, biba binteye amatsiko.”

Ibise, ni ibimenyetso bibanziriza icya nyuma ngo umubyeyi abyare. Umubiri wose uba uri gufatanyiriza hamwe ngo usunike umwana ajye mu Isi. Gusa hari ababyeyi bashobora kugira ibise hasigaye ibyumweru ngo babyare.

Inda ya Young Grace ubu ifite amezi ane.

Young Grace n'umukunzi we Piqué baritegura umwana wa mbere
Young Grace ngo yashimishijwe no gusama
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top