Imyidagaduro

VIDEO: Uwimana Jane amaze imyaka 11 aririmba mu kabari; yakuyemo inzu

VIDEO: Uwimana Jane amaze imyaka 11 aririmba mu kabari; yakuyemo inzu

Uwimana Jane nomero ya mbere mu mwuga wo kuririmba Karaoke mu tubari two mu Rwanda, abimazemo imyaka 11, ni akazi yubaha mu gihe abatari bake bagafata nk’urubwa.

Uwimana Jane afatanya Karaoke n’itangazamakuru. Yinjiye mu mwuga wo kuvugira kuri Radio mu 2005 bigeze mu 2008 atangira kubifatanya no kuririmba mu kabari, yahereye muri Passadena kwa Virgile i Gikondo akomereza no mu bindi bice by’igihugu.

Jane yaciye muri twinshi mu tubari mu Rwanda. Yaririmbye mu dukomeye, uduciriritse n’utugitangira kumenyekana, Karaoke yayigize umwuga umutunze n’umuryango we mu gihe hari abo abwira ko aririmba mu kabari bakifata ku munwa.

Yabwiye ikinyamakuru Isimbi.rw ko yiyumvisemo impano yo kuririmba kuva agitangira guca akenge. Icyo gihe yaririmbaga muri korali, ageze no mu mashuri yisumbuye akomereza muri uwo murongo.

Yagize ati “Kuririmba byaje nkiri umwana, mu gihe ntibuka neza imyaka. Mu gihe gifatika niyibuka ndirimba, nabaga muri korali y’abana, nari mfite nk’imyaka irindwi. Nari mu baririmbyi bayoboye, naririmbaga ijwi rya mbere.”

Mu mashuri yisumbuye yize muri Koleji ya Gitwe aho yaririmbaga muri Korali y’Abadive, yahavuye ajya muri Saint Andre i Nyamirambo nabwo akomeza kuririmba mu itsinda ry’abanyeshuri ndetse aza no gusohora indirimbo ye ya mbere.

Yagize ati “Nakoze indirimbo ya mbere niga muri Saint Andre, naje gukora indirimbo ya kabiri mu 2008, icyo gihe naririmbaga by’umwuga, mbifatanya n’itangazamakuru. Igihe cyarageze rero mfata bimwe byashoboraga kuntunga, muri 2008 nibwo nahisemo gukomeza ibya Karaoke no gukora itangazamakuru.”

Mu itangazamakuru Uwimana Jane yakoreye Radio Umucyo, City Radio(2006-2008), Radio 10(2008-2013).

Muri Gicurasi 2013 yahagaritse akazi k’itangazamakuru kubera gutwita. Yavuze ko uwo bari bashakanye icyo gihe yaje kumuta amusigira umwana babyaranye ndetse kugeza uyu munsi ni we umurera.

Yabisubiye mu itangazamakuru mu 2014 irangira, yahise akomereza kuri Lemigo TV. Yahavuye ajya kuri Radio Royal FM hanyuma mu 2016 ajya kuri Kiss FM kugeza ubu, ariko ahakora nk’umunyamakuru udahoraho.

Kuva mu 2008 agikorana na Virgile nibwo Jane Uwimana yashyize imbaraga mu byo kuririmba Karaoke arabikomeza kugeza uyu munsi.

Ati “Ni uko natangiye, najyaga ngenda nkavugana na nyir’akabari nkaririmba nyuma ngashaka akandi kabari gutyo gutyo. Niko kazi nkora kuva icyo gihe kugeza uyu munsi.”

Ibishuko ni umurundo…

Jane yemeza ko Karaoke ari yo imwinjiriza amafaranga menshi kurusha itangazamakuru. Ati “Kuririmba nibyo byinjiza amafaranga menshi ugereranyije n’itangazamakuru. Kuririmba mu kabari, ni umwuga winjiza amafaranga menshi ariko urimo ibibazo byinshi. Bisaba ko umuntu aba yiteguye neza kugira ngo ahangane nabyo.”

Yavuze ko aka kazi ahuriramo n’ibibazo byinshi, benshi mu bumva ko aririmba mu kabari bahita bamufata mu ruhu rw’ubusinzi n’ubusambanyi kongeraho ibishuko by’abagabo batagira ingano bamubona aririmba bakamwifuza.

Yagize ati “Icya mbere iyo mbwiye umuntu ngo ‘ndaririmba’ ahita mbaza korali ndirimbamo. Iyo mubwiye ko ndirimba mu kabari arumirwa, ahita yumva ubusinzi, ubusambanyi, ni byo bintu bibiri biza imbere. Nibyo nirinda cyane, uramutse ubyinjiyemo ntabwo waramba hano hanze.”

Ibishuko ngo byari byinshi agitangira, ubu byaragabanutse.

Uwimana Jane ati “Ibishuko bibaho, muri iyi minsi si byinshi ariko ngitangira byabagaho byinshi. Kera ngitangira wasangaga nk’umugabo yaparitse imodoka hanze yandindiriye ati ‘uyu ndamutahana’, byabaga bigoye ariko umuntu akabyitwaramo neza.”

Yubatsemo inzu…

Mu kuririmba Karaoke n’itangazamakuru, Jane Uwimana yabikuyemo inzu abanamo n’umuryango we i Kagugu mu Mujyi wa Kigali, yiguriye imodoka agendamo ndetse abasha kwiyishyurira amashuri kongera ko yitunze.

Yemeza ko yabashije kubaka iyi nzu abifashijwemo n’amafaranga yasaruye mu kuririmba mu tubari kongeraho ay’inguzanyo yahawe kubera uburyo uyu mwuga akora umwinjiriza.

Yagize ati “Biragoye kuvuga ngo ‘iki kintu runaka nagihawe na Karaoke’ ariko burya amafaranga menshi niho ava. Gusa icya mbere ni uko nabashije kwiga, nditunze mu myaka myinshi ishize kuva mama yitaba Imana. Ikindi narubatse, nubwo nafashe inguzanyo, ubu mfite n’imodoka ngendamo n’indi mishinga.”

Uwimana Jane avuga ko afite inzozi nyinshi imbere, arashaka gutangiza ikiganiro cya Karaoke kuri Televiziyo y’u Rwanda hanyuma yazabona ubushobozi agashinga ikigo kizajya gifasha abantu kwihugura mu muziki mu buryo butandukanye.

Uwimana Jane yakoreye Radio zitandukanye mu Rwanda, ubu ari kuri Kiss FM akabifatanya no gukora Karaoke
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top