VIDEO: Umutima Bakame afite kuri Rayon Sports n’ibyo atazibagirwa
Ndayishimiye Jean Luc bakunze kwita Bakame yasobanuye byinshi ku gutandukana kwe n’iyi kipe no ku rugendo rushya agiye gutangira muri Kenya.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2018, nibwo Bakame Eric yahishuye ko yabonye ibaruwa imwemerera kuva muri Rayon Sports nyuma yo gushinjwa na bamwe ubugambanyi mu ikipe ngo abatoza birukanwe.
Nubwo muri iyi kipe kuva muri Kamena yayibayemo ruvumwa akarebwa nabi na benshi, Bakame yahamirije ISIMBI ko akiyifite ku mutima. Mu kiganiro twagiranye yavuze ko adateze kwibagirwa urukundo rw’abafana ba Rayon Sports, ibyishimo biyibamo n’ibindi byinshi bimuha urwibutso rukomeye ruzamubera impamba aho azajya hose.
Yagize ati "Ni uko wenda dufata ibintu uko bitari gusa navuga ko Rayon Sports ari ikipe nziza, ikipe nubaha, ikipe ifite izina rinandenze, ikipe nakuze numva, ntigeze nanatekereza ko nazayikinira cyangwa nazayibera na ’captain’ ariko ku bw’ubushobozi bw’Imana iramfasha nk’uko nayikundaga ngera aho ndayikinira, nyibera umuyobozi, nyimaramo imyaka itanu."
Ku bibazo yanyuzemo mu gihe gishize muri Rayon Sports yagize ati "Ubundi baravuga ngo ahari abantu hanuka urunturuntu, ni ngombwa ko byanze bikunze nta n’izibana zidakomanya amahembe, ariko njyewe n’umutima wanjye numva ko icyo cyaha cyangwa icyo cyasha cyo kuvuga ko nagambanira ikipe ya Rayon Sports ni ibintu bidashobora kubaho mu buzima bwanjye, nicyo cyaha ntashobora kuzigera nkora kugeza ndangije urugendo rwanjye mu mupira."
Bakame avuga ko gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports atari ugusezera ahubwo ari ugusubika kuko "mu rugo ari mu rugo" bityo aho yajya hose ashobora kugaruka agatanga umusanzu we mu gihe ukenewe.
Uyu mukinnyi yumvikanisha ko ari umwemeramana cyane ndetse akavuga ko ibyamubayeho byose mu minsi ishize yabyakiriye ahubwo akayisenga avuga ko nimufasha azayishimira bityo magingo aya akaba ari cyo gikurikiyeho nyuma yo kuva mu bihano yari arimo akemererwa gushaka indi kipe.
Yavuze ko ibiganiro bye n’ikipe ya AFC Leopard yo muri Kenya agiye kwerekezamo byatangiye mu byumweru bibiri bishize baraganira abemerera kubabera umukozi mu gihe cyose yaba abonye ibyangombwa bimwemerera kujya mu yindi kipe.
Bakame yavuze ko mu bintu bikomeye yavanye muri Rayon Sports ari amasomo n’ibihe byiza yagiranye n’iyi kipe. Ku bafana batamwishimiye avugwaho kugambana yemeza ko we ubwe atabasha kwemeza umuntu ubyumva atyo ibindi ariko ku mutima we akemeza ko ahafite ukuri gutandukanye. Yavuze ko asaba imbabazi uwo yaba yarakosereje!
REBA IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA BAKAME HANO
Yakomoje ku batoza yanyuze mu maboko muri Rayon Sports yemeza ko uwamunyuze kurusha abandi ari Masudi Djuma kubera kuba umuntu utagira inzika ahubwo wishimira gukemura ibibazo ibyo ari byo byose byaba bihari.
Nyuma yo kuva muri Rayon Sports, Bakame azerekeza muri Kenya ku wa Kane cyangwa ku wa Gatanu, tariki ya 22,23 Ugushyingo 2018. Icyari cyaratinze ngo ni ukubona ibaruwa imwemerera kugenda kuko abayobozi b’ikipe agiyemo bari baramaze kuganira iby’ibanze.
Mu magambo ye ashimangira ko uko byagenda kose Rayon Sports ayisize aheza ndetse ikaba yanabasha gutwara igikombe kimwe mu byo ihataniye muri iki gihe, ugukomera kwayo kugashimangirwa n’urwego iherutse kugeraho muri CAF Confederation Cup.

Ibitekerezo