Misigaro Adrien, umuramyi akaba n’umuririmbyi uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yageze i Kigali, yaje kwitabira igitaramo cya mugenzi we Gentil Misigaro usanzwe uba muri Canada.
Misigaro Adrien yakunzwe bikomeye mu ndirimbo zirimo ‘Nkwite nde’ yakoranye na The Ben, ‘Ntacyo nzaba’ na ‘Buri munsi’ yahuriyemo na bazina we Misigaro Gentil.
Yageze i Kigali kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Werurwe 2019. Ni umwe mu bahanzi bazaririmba mu gitaramo ’Hari Imbaraga Rwanda Live tour’ cyateguwe na Gentil Misigaro.
Mu kiganiro yagiranye na Isimbi.rw akigera i Kigali, Misigaro Adrien yagize ati “Inaha dukurikirana amakuru cyane, urebye Kigali igenda itera imbere umunsi ku wundi. Ndabona ari byinshi byahindutse.”
Yongeyeho ati “Nyuma y’uko mvuye inaha nakoze indirimbo nk’eshatu, abantu bazambona nziririmba live n’izindi nyinshi. Ikindi kandi hari imishinga mfite gusa ntabwo ngiye guhita nyivuga, gusa icyo navuga abantu bazaza mu gitaramo cyacu bazaryoherwa.”
Uretse Adrien Misigaro, Gentil yatumiye abaramyi n’amatsinda agezweho hano mu Rwanda hagamijwe kwamamaza ubutumwa bwiza.
Aba bahanzi barangajwe imbere n’umuramyi ukomeye Aime Uwimana, itsinda rya Alarm Ministries, Shekinah Worship Team y’i Masoro n’abandi batandukanye.
Igitaramo cyiswe ’Hari imbaraga Rwanda Tour’ kizabera muri Camp Kigali tariki 10 Werurwe 2019.
Ikiganiro Isimbi TV yagiranye na Misigaro Adrien akigera mu Rwanda:
)
Ibitekerezo