Imyidagaduro

VIDEO: Twasuye Umuhoza Milly ukorera Makeup benshi mu byamamare i Kigali

VIDEO: Twasuye Umuhoza Milly ukorera Makeup benshi mu byamamare i Kigali

Umuhoza Milly ari mu b’imbere mu Rwanda bakora Makeup mu buryo bugezweho, yakoreye benshi mu byamamare bikomeye haba mu gihugu no hanze.

Milly w’imyaka 26, yabwiye ikinyamakuru Isimbi.rw ko ibyo gukora Makeup ari ubumenyi bwite yihahiye biciye ku mbuga nkoranyambaga nyuma atangira kubikora bimuha amafaranga menshi kugeza ubwo yahisemo gushinga ‘Milly Beauty’ abikora nk’umwuga.

Yavuze ko mu mashuri yisumbuye yize ishami ry’Amateka, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi nyuma ajya mu ishuri ry’ubugeni rya Kigali Art School mu byerekeye gushushanya no gukora za tableaux.

Milly avuga ko kuba yari afite ubumenyi bwisumbuye mu gushushanya byamworohereje gukora Makeup mu buryo bunoze. Ati “Iyo uzi gushushanya birakorohera gukora Makeup, iyo uzi kuvanga amabara no gushushanya birakorohera.”

Yabyiyigishije yifashishije YouTube hanyuma mu 2017 atangira kubikora. Ati “Nabihereye kubireba kuri YouTube ariko nanjye kuva kera nakundaga gukina na makeup, kwisiga amabara ku nzara. Kubireba kuri YouTube byamfashije guhita mbona ubumenyi bwagutse bwo kubikora neza.”

Yongeyeho ati “Mu 2017 byari ugutangira, hanyuma mu 2018 nakoreraga kuri telefone. Nasangaga abakiriya aho bari nkabakorera, hanyuma muri Mutarama 2019 nibwo nafunguye Milly Beauty.”

Milly yatangiye akorera amafaranga make ku buryo ngo gukora ingohe yishyuzaga amafaranga ibihumbi bitanu yanasanze umukiriya aho ari. Umubare w’abamugana umaze kuzamuka ahitamo gutangiza inzu abikora nk’umwuga.

Ati “Umuryango wanjye n’inshuti nibo batumye mbikora nk’umwuga, haje ibiraka byinshi n’abakiriya bansaba kubakorera makeup bariyongera mpitamo kubikora nk’umwuga.”

Mu bantu bazwi cyane mu Rwanda yakoreye Makeup harimo Miss Habiba Ingabire, Isheja Sandrine, Isimbi Noeline, Knowless, Shaddy Boo, abagize Active, Mani Martin, Kate Bashabe, Charly na Nina, Cissy Ngamije n’abandi.

Yanakoreye abo hanze barimo Sauti Sol, Radio na Weasel n’abandi.

Yongeyeho ko inzozi zikomeye afite ari ukuzashinga ishuri ryigisha ibyerekeye gukora Makeup namara kwiyubaka bifatika.

Ati “Njye mfite intego ikomeye yo kuzatangiza ishuri ryo kwigisha uko bakora makeup, ibi nkeka ko bizafasha urubyiruko rwinshi kwihangira umurimo […] Ngomba nanjye ubwanjye kubanza kuzajya kwihugura, nkaba umunyamwuga cyane, nkamenya ibyo abandi baturusha hanyuma nkazabona kuzaza gushinga ishuri.”

Reba ikiganiro Isimbi TV yagiranye na Milly Umuhoza:

Aba ni bamwe mu bantu bitaweho na Milly Beauty

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top