Imyidagaduro

VIDEO: Twasuye Irambona Eric n’umugeni we mu rugo rushya

VIDEO: Twasuye Irambona Eric n’umugeni we mu rugo rushya

Irambona Eric, myugariro wa Rayon Sports aravuga ko aryohewe n’urugo rushya aheruka gushingana n’umukunzi we Mugeni Olivia, ngo agiye kwitangira ikipe kurusha akiri umusore.

Irambona Gisa Eric na Mugeni Olive basezeranye imbere y’Imana ku wa Gatandatu tariki ya 23 Werurwe 2019 mu rusengero Church of God ku Kicukiro.

Urugo rushya rwa Irambona na Mugeni rutuye ku Kicukiro. Ubwo ikinyamakuru Isimbi.rw cyabasuraga kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Werurwe 2019, twasanze bakiri mu turimo two kumanika imitako n’ibishushanyo bahawe mu mpano z’ubukwe.

Irambona Eric, umukinnyi rukumbi urambye mu ikipe ya Rayon Sports[amazemo imyaka itandatu] yavuze ko aryohewe no kurushinga. Ati “Kurushinga biraryoshye, abatarabikora ntabwo babyumva niyo mpamvu bagenzi banjye mbashishikariza kubikora.”

Yavuze ko “Ku munsi w’ubukwe ikintu cyantunguye cyane, umugore wanjye yarasohotse mbona yabaye mushyashya, nabonye yabaye mwiza cyane.”

Mu batashye ubukwe bose, ngo yatunguwe cyane n’umutoza David Donadei wabutashye avuye muri Thailand, kera akimubwira ko amutumiye mu bukwe ngo yahise amwemerera ko azabutaha undi agakeka ko ari imikino.

Ati “Umutoza wacu Donadei nkimutumira kera yahise ambwira ngo nzaza mu bukwe bwawe, numvaga ambeshya, urumva umuntu yari aturutse muri Thailand ntabwo byari byoroshye. Kumubona byaranshimishije cyane.”

Mugeni Olivia, avuga ko amaze imyaka ine amenyanye na Eric Irambona gusa ngo ku ruhande rwe biragoye kuvuga ikintu kimwe cyatumye amwimariramo kugeza barushinze.

Yagize ati “Biragoye guhita mvuga ngo ni ikintu iki n’iki cyatumye mukunda, ariko akenshi umuntu iyo akweretse ko agukunda bya nyabyo, ukabona arakwihangana, ukabona afite ibiranga umugabo wifuje na we bigutera gufata umwanzuro.”

Irambona na we ati “Mubona bwa mbere nabonye ari umukobwa mwiza ku buryo dukundana byanshimisha. Nyuma natangiye kubimubwira akabanza kubyanga ariko nyuma aza kubyemera, birashimisha cyane.”

Irambona avuga ko nava mu kwezi kwa buki azigaragaza cyane kurusha uko byari bimeze mu myaka yatambutse. Ati “Mbere nashimishaga abafana n’ikipe yanjye gusa ariko ubu hiyongereyemo n’umugore wanjye.”

Amafoto y’ubukwe bwa Irambona na Mugeni

Amafoto: Mahoro Luqman|FOCUSiCON

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top