Imyidagaduro

VIDEO: Nkusi Arthur yasobanuye byinshi ku cyumweru cyahariwe urwenya i Kigali

VIDEO: Nkusi Arthur yasobanuye byinshi ku cyumweru cyahariwe urwenya i Kigali

Umunyarwenya ukomeye mu Rwanda, Nkusi Arthur yateguye iserukiramuco ryo guseka ‘Seka Fest’ rigiye kuba ku nshuro ya kabiri, iry’uyu mwaka ni umwihariko rizamara icyumweru cyose.

Ibitaramo by’urwenya bya Seka Fest bizatangira ku wa 25 Werurwe bizasozwe n’igiterejwe na benshi kizaba ku itariki ya 31 Werurwe 2019 kikazabonekamo umunyarwenya wubatse izina muri Afurika, Basket Mouth.

Basket Mouth, ni umunyarwenya wo muri Nigeria ubimazemo igihe kinini. Yakoze ibitaramo bikomeye muri Afurika no hanze; ku myaka 40 amaze kugwiza ibigwi.

Basket Mouth ubusanzwe witwa Bright Okpotcha azataramira Abanyarwanda mu gitaramo gikomeye kizasoza iserukiramuco Seka festival kizaba ku wa 31 Werurwe 2019.

Nkusi Arthur yabwiye Isimbi.rw ko “Iki cyumweru cyahariwe guseka kizatangira ku itariki ya 24 Werurwe. Ku munsi wa mbere hazaba igitaramo cy’urwenya cya Michael, azaba akora kuri rwa rwenya rwe rwa ‘Did You Just Say Sex’ muri Century Cinema, hazaba hari n’abandi banyarwenya bakizamuka.”

Ku itariki ya 25 Werurwe hazatangira ibitaramo byo mu modoka, bizageza ku itariki ya 29 Werurwe 2019. Ibi bizajya bibera hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, kwinjira mu modoka bizaba ari Ubuntu.

Nkusi ati “Ubushize twabikoze umunsi umwe, byaratugoye, urumva bus zabaga ari nyinshi gukurikirana ibitaramo no kubifata mu mashusho bikagorana. Ibi bizajya biba buri munsi ariko buri munsi tugire umuhanda runaka dukoreramo.”

Mu gusoza iri serukiramuco hazaba ibitaramo bibiri binini, hari ikizayoborwa na Alex Muhangi ku wa Gatandatu tariki ya 30 Werurwe 2019. Icyo gitaramo kizaba kirimo abanyarwenya barindwi barimo Alex Muhangi, Teacher Mpamire wo muri Uganda , Jaja Bruce, Akite, Eddie Butita n’abandi.

Umwaka ushize, igitaramo cya Seka Fest cyitabiriwe n’abantu bagera ku bihumbi bitatu na Magana inani. Muri uyu mwaka Nkusi Arthur na Arthur Nation ayoboye bizeye ko umubare uzazamuka.

Yavuze ko abanyarwenya batoranyijwe hashingiwe ku byifuzo by’abakunzi b’urwenya. Salvador na Eric Omondi bifujwe na benshi.

Yagize ati “Abanyarwenya twatoranyije twashingiye ku byifuzo by’abantu. Nanditse kuri Instagram mbaza abantu amazina adakwiye kuburamo, Salvador na Eric Omondi abantu barabashatse cyane, ikindi kandi nanjye nifuzaga ko umunsi umwe nzatumiza Basket Mouth. “

Yongeraho ati “Ndakubwiza ukuri izi ni inzozi zibaye impamo, kuba muhamagaye atari inkunga atari imfashanyo, nk’umunyarwenya mugenzi we nkamubwira nti ngwino akemera. Nahuye na we ubwo duherukana mu gitaramo muri Uganda ampa numero ye arambwira ngo nimukenera nzamuhamagare.”

“Naramwandikiye ndamwibwira nti ‘ni Arthur wo mu Rwanda mfite igitaramo nifuza ko uza’. Yahise ambwira ati ‘nshyiraho nta kibazo’. Yahise yemera, ni umuntu woroshye kuvugisha.”

Umuntu uzifuza kwinjira muri ibi bitaramo byose ashobora kwishyura 15,000 Frw mu myanya isanzwe ndetse na 30,000 Frw ku muntu uzifuza kwicara mu myanya y’icyubahiro.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top