Imyidagaduro

VIDEO: Mushiki wa P Fla yinjiye mu muziki

VIDEO: Mushiki wa P Fla yinjiye mu muziki

Niwemugore Natete Nasra umukobwa wa Nzamukosha Hadidja akaba mushiki w’umuraperi P Fla, yamaze kwinjira mu muziki aho arimo kwiga ku ishuri ryo ku Nyundo.

Natete ashimira umubyeyi we utarumvise amagambo y’abantu bamubwiraga ko namureka akajya kwiga umuziki azaba ikirara.

Natete w’imyaka 19 yiga mu ishuri rya muzika ku Nyundo akaba avukana na P Fla ariko basangiye nyina gusa.

Mu kiganiro na Isimbi.rw, ngo kuba avukana n’umuraperi P Fla sibyo byatumye yiga umuziki cyane ahubwo kuva akiri umwana yakundaga umuziki ndetse agakunda gufata indirimbo mu mutwe, gusa ngo kuba avukana n’uyu muraperi nabyo hari icyo byongereyeho.

Umwanzuro wo kujya kwiga umuziki yawufashe kera, yumvaga yajya kuwiga akirangiza amashuri abanza ariko nyina amugira inama yo kubanzgusoza amasomo.

Yagize ati”Nawufashe kera, ni bintu nahoraga nifuza kuko ndibuka niga mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza nabwiye mama nti ni nsoza nzajya kwiga umuziki, aravuga ngo oya banza usoze icyiciro rusange ‘tronc commun’ uzajyayo, nk’umwana wese ufite icyo ashaka narababaye ariko ndavuga ngo nta kundi ndabyakira.”

Ngo ni umufana wa musaza we ndetse ngo n’amakosa bavuga ko akora ntajya apfa kuyabona.

Yagize ati”P Fla asobanuye ibintu byinshi ku buzima bwanjye, icya mbere ni umuvandimwe wanjye, ni amaraso yanjye twonse ibere rimwe, icya gatatu ni byishimo byanjye kuko iyo ufite umuvandimwe urishima kandi iyo umubuze urababara.”

“Usibye no kuba ari musaza wanjye, reka mbe mbishyize ku ruhande njye ndi umufana we wa mbere, hari byinshi yagendaga akora nkabyumva yasohoye indirimbo nkayitega amatwi, ku bantu bazi indirimbo ze hari abazumvaga bakavuga ngo kuki yaririmbye ibintu bimeze gutya na gutya njye sinshobora kumva ko ari bibi, yego hari aho wabyumva ariko na none umufana w’umuntu hari byinshi yirengagiza.”

Ngo akunda imyandikire ye ndetse n’uko aririmba bakaba bafite n’umushinga wo gukorana indirimbo.

Abantu babanje kujya nyina mu matwi bamubwira ko adakwiye kumureka ngo ajye kwiga umuziki bavuga ko umukobwa wiga umuziki aba ikirara, gusa ngo ashimira Imana ko atabumviye.

Yagize ati”Baravuga ngo umukobwa ugiye mu muziki ahita aba ikirara, na mama barabimubwiye, ngo wimureka ngo ajye kwiga umuziki hari indi shusho ari buhite agira, gusa icyo numva mbereyeho ni uguhindura ishusho abantu babafite ku bantu.”

Yatangiye kwiga umuziki muri 2019 atsinze amarushanwa, ni nyuma y’uko muri 2018 irushanwa ryabaye arwaye ariko ngo n’ubundi yari yatinye gukora irushanwa yumvaga atatsinda.

Natete Niwemugore mushiki wa P Fla

Reba hano ikiganiro twagiranye na mushiki wa P Fla

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top