Nyuma y’amezi make asezeye ku kazi k’itangazamakuru yakoreraga mu Rwanda akerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Gloria Mukamabano yatunguye benshi atangaza ko ashobora kongera kugaragara mu muziki, ashyira hanze album amaze igihe akoraho.
Uyu munyamakuru wamamaye cyane kuri Televiziyo y’u Rwanda ndetse akaba yaranayoboye KC2, yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Jean Pierre Kagabo, agaragaza ko nubwo benshi bamumenye mu itangazamakuru, umuziki na wo ugifite umwanya ukomeye mu buzima bwe.
Gloria yavuze ko kuririmba ari kimwe mu bintu bimuruhura kandi akunda gukora cyane, ndetse ko afite indirimbo nyinshi abantu batazi kuko zitarajya hanze.
Yagize ati: “Njyewe nkunda kuririmba cyane kandi ni kimwe mu bintu binduhura. Mfite indirimbo abantu batarumva kuko zitarasohoka, ariko zishobora no kujya hanze vuba.”
Yakomeje ahishura ko mbere yo kwimukira muri Amerika yari ari gukora kuri album afatanyije na Producer Davy Denko ndetse ishobora kujya hanze vuba aha.
Ati: “Mbere y’uko nza hano nari ndimo nkora kuri album hamwe na Producer Davy Denko. Mu minsi iri imbere ntawamenya, zishobora gusohoka.”
Mukamabano yasezeye ku kazi muri RBA muri Gashyantare 2026 nyuma y’imyaka icyenda ahakorera. Yahise yimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yasanze umugabo we wari usanzwe uhatuye.
Nubwo benshi bamwibukira ku meza y’amakuru, Gloria si mushya mu muziki. Mu myaka yashize ubwo yabarizwaga mu itsinda rya Bright Girls yakoze indirimbo zitandukanye ndetse anakorana n’abahanzi bazwi mu Rwanda.
Mu bihangano bye harimo “Nseka Ku Bwawe”, “Nyakatsi” na “Bihoyiki” yakoranye na Bull Dogg, “Imizingo Yatakaye” yakoranye na Diplomate, “Ndiho” yakoranye na Ciney ndetse n’izindi nyinshi.

Ibitekerezo