Imyidagaduro

The Ben na Bruce Melodie banyuze ab’i Nyagatare mu gitaramo cyasize benshi bifuza ko cyasubirwamo

The Ben na Bruce Melodie banyuze ab’i Nyagatare mu gitaramo cyasize benshi bifuza ko cyasubirwamo

Abakunzi b’umuziki nyarwanda bo mu Karere ka Nyagatare bagize ijoro ritazibagirana ku wa 20 Kamena 2026, ubwo abahanzi barimo The Ben, Bruce Melodie, Kitoko na Bwiza bahuriraga mu gitaramo cya kabiri cya Summer Country Tour 2026 cyabereye kuri Stade Golgotha.

Mbere y’uko igitaramo gitangira, ibihumbi by’abafana byari byamaze kugera kuri iyi sitade, bamwe bakora akarasisi kadasanzwe bagaragaza urukundo bakunda The Ben ndetse n’abandi bahanzi bari bategerejwe.

Bwiza ni we wabanje ku rubyiniro, asusurutsa abitabiriye igitaramo binyuze mu ndirimbo zakunzwe zirimo Gake Gake, Ahazaza, Ogera na Ready. Imbyino n’uburyo yitwaye ku rubyiniro byatumye abafana be banyurwa n’uko yatangiye igitaramo.

Nyuma ye hakurikiyeho Kitoko, wari utarigeze ataramira i Nyagatare mu buryo nk’ubu. Yaririmbye indirimbo zirimo Rurabo, Agapapuro, I Love You, Ikiragi na Thank You Kagame, abafana baririmbana na we kuva ku ndirimbo ya mbere kugeza ku ya nyuma.

The Ben ni umwe mu bahanzi bakiriwe cyane muri iki gitaramo. Yasesekaye ku rubyiniro yambaye imyambaro igaragaza umuco nyarwanda by’umwihariko uw’aborozi, ibintu byahise bishimisha benshi muri aka karere kazwiho ubworozi bw’inka.

Akimara kugera ku rubyiniro yavuze amagambo yakurikiwe n’amashyi menshi ati: "Iwacu zirakamwa."

Uyu muhanzi yinjiye agaragiwe n’itorero ryabyinaga imbyino gakondo ndetse n’abakobwa bacundaga amata, mbere yo gutangira kuririmba indirimbo ze zirimo Ndi Uw’i Kigali na Ntacyadutanya zakurikiwe n’ibyishimo byinshi.

Bruce Melodie ni we wasoje igitaramo mu buryo bwashimishije benshi. Yinjiriye ku ndirimbo Ndumiwe ari kumwe n’ababyinnyi be, maze akomeza gushimisha abafana mu gihe kigera ku isaha yose.

Yaririmbye indirimbo zirimo Ikinyafu, Nisindiye, Kungola, Ndakwanga na Uzandabure, aho abafana benshi bagaragaraga baririmbana na we amagambo yose.

Nyuma y’iki gitaramo, Summer Country Tour igomba gukomereza mu karere ka Rubavu ku ya Kane Nyakanga .

Bwiza yatanze ibyishimo
Kitoko Bibarwa
Bruce Melodie yatanze ibyishimo bikomeye
The Ben yishimiwe bikomeye i Nyagatare
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top