Itangazamakuru wishyuye ryananiwe guhangana n’ukuri - The Ben yacyuriye Bruce Melodie
Nyuna y’uko Bruce Melodie avuze ko yaraye yitwaye neza i Nyagatare kandi bari bahamutegeye, The Ben yavuze ko arimo kwikina kuko yanishyuye itangazamakuru ariko ribura aho rihera rimuvuganira.
Mu ijoro ryakeye ni bwo The Ben na Bruce Melodie bataramiye i Nyagatare muri Stade Golgotha ku munsi wa kabiri w’ibitaramo bizenguruka igihugu bya Summer CountryTour byateguwe na Bruce Melodie.
Mbere y’iki gitaramo The Ben yari yateguje Melodie ko azamukorere ibyo yamukoreye i Musanze ni mu gihe Bruce Melodie we yavuze ko ari bwo bagiye gukora ibintu uko bikorwa.
Bruce Melodie nyuma y’igitaramo cyaraye kibaye ku wa Gatandatu abafana b’impande zombi bakivuga imyato ko umuhanzi wabo ari we witwaye neza, yavuze ko n’ubwo bari bahamuteze ariko yitwaye neza kurusha The Ben.
Ati "Mwakoze i Nyagatare. Mwabanyomoje, mwitabiriye ku bwinshi mufite imbaraga nyinshi ariko kandi mushimangira ko 001 ari we wanyu. Mumpe inka nzagaruke nje gukura ubwatsi. Hatahiwe Nyamata i Bugesera.”
The Ben yanze kuripfana na we abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze avuga ko Bruce Melodie yari yishyuye itangazamakuru ariko naryo ryabuze aho rihera rimuvuganira.
Ati "Maze rero Nyagatare muri imfura cyane, naho njye naraye ntomboye miliyari ijana none ndabyutse nsanga murumuna wanjye arashaka ko tuzigabana ngo ni uko duhuje papa. Igorogota ntitubamba humura twomora ibikomere. Uraza kumera neza ntugire ikibazo wihangane. Itangazamakuru ryawe ryishyuwe ryananiwe guhangana n’ukuri.”
Ibi bitaramo bizakomeza ku wa Gatandatu tariki ya 27 Kamena 2026 i Nyamata mu gihe bazasoreza i Rubavu tariki ya 4 Nyakanga 2026.

Ibitekerezo