Umukinnyi wa Filime Nyarwanda, Sonia Mutako yasabye imbabazi ku kiganiro aheruka gukora yasomye kuri ka manyinya abantu ntibabifate neza.
Mu minsi ishize, Sonia Mutako yabaye iciro ry’umugani ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragara mu kiganiro yakoreye kuri RUA ameze nk’uwanezerewe kubera inzoga.
Ikirenze kuri ibyo, ntabwo abayisilamu bishimiye uko yari yambaye kuko yari yambaye nk’abayisilamu, ibintu bitashimishije abayoboke b’iri dini ko uwo ari umwambaro ukwiye kubahwa umuntu atakawambaye ameze nk’uko Sonia yari ameze kuko biwutesha agaciro.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Sonia Mutako yasabye imbabazi avuga ko abakunzi be abakunda cyane.
Ati "Abantu banjye ndabakunda kandi mbasabye imbabazi kuri bya bintu by’Abayisilamu, abo byababaje cyangwa abatekereje nabi kandi bananyikundira. Hari igihe umuntu areba ibivugwa ku muntu atamuzi akavuga ngo ibaze ko ari byo, ndabakunda kandi mbahoza ku mutima."
Sonia Mutako wamenyekanye muri filime ’Indoto Series’, ni umwe mu bakobwa bakunze kugaragara mu ndirimbo z’abahanzi nka Rumata ya Ruti Joel, ni n’umwe mu bifashishwa n’ibigo bitandukanye biba bikeneye kwamamaza ibikorwa byabyo.

Ibitekerezo