VIDEO: Misigaro Gentil yahishuye ikintu gikomeye yakundiye Rhoda bagiye kurushinga
Umuririmbyi ukomeye mu ndirimbo zihimbaza Imana, Gentil Misigaro na Rhoda Mugiraneza bitegura kurushinga bageze kure imyiteguro y’ubukwe bwabo buzaba ku wa 16 Werurwe 2019.
Misigaro yageze i Kigali ku wa 1 Werurwe 2019, yaje avuye muri Canada aho yari amaze imyaka 15 aba. Ubwo yageraga ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali yakiriwe n’inshuti nyinshi n’itangazamakuru ndetse nyuma y’aho bamaze kugenda yakirwa byihariye na Rhoda.
Mu by’ingenzi bizanye Misigaro Gentil mu Rwanda, harimo igitaramo gikomeye azakora ku itariki ya 10 Werurwe 2019 muri Camp Kigali hanyuma ku wa 16 Werurwe 2019 asezerane na Rhoda.
Mu kiganiro cyihariye n’ikinyamakuru Isimbi.rw, Misigaro Gentil yavuze ko ageze kure yitegura ubukwe ndetse ko narangiza igitaramo azahita yinjira mu myiteguro ya nyuma ndetse ngo byose yabishyize ku murongo.
Yagize ati “Ubukwe burahari, nyuma y’igitaramo mu cyumweru kizakurikiraho tuzahira dukora ubukwe.”
Yanze kuvuga igihe yakundaniye na Mugiraneza Rhoda gusa ngo bamenyanye mbere ya 2005 atarajya muri Canada. Ati “Si ngombwa ko mbyinjiramo mu buryo bwimbitse kuko akunda ko ubuzima bwe buba bwite gusa twamenyanye kera ntaranajya muri Canada.”
Mu byo yakundiye Rhoda, ku isonga ngo ni uko akunda gusenga cyane ndetse hejuru ya byose bakaba bahuza muri byose.
Ati “Icya mbere navuga ni uko ari umukirisito, ni umuntu ukunda Imana cyane. Ikindi ni uko ankunda nanjye nkamukunda, uko mukunda na we niko ankunda. Icya gatatu ni uko tubyumva kimwe, ntitugorana mu byo dukora, ndamwumva nkamuha agaciro ke nanjye akakampa.”
Gentil Misigaro ari gufatanya imyiteguro y’ubukwe n’igitaramo azahuriramo na Aime Uwimana, Patient Bizimana na mubyara we Adrien Misigaro. Yavuze ko afite abantu babimufasha ku buryo nta na kimwe kizatsikamirwa.
Ati “Burya iyo ufite abantu cyane cyane b’imfura, abantu wizeye bagukunda, baragufasha. Ni ukuvuga ngo imirimo imwe nayihaye abantu, abantu bari kumfasha. Ikindi nanjye ndagerageza kuba ku murongo ngakurikirana kugira ngo hatazagira ikintu kimwe gipfa.”
Umuhango wo guhana isezerano uzabera muri New Life Bible Church hanyuma basangire n’inshuti zabo muri Heaven Garden.
Imyiteguro y’igitaramo nayo ngo igeze kure.
Yagize ati “Imyiteguro iri gukorwa neza, bariya bahanzi bose barabimenyereye. Ni abaramyi beza, ku buryo nta bwoba numva mfite, nizeye ko ibintu bizagenda neza. Ikindi, twebwe nk’abantu bakora indirimbo z’Imana yego dukeneye ubumenyi mu gucuranga, ariko hari ikindi kintu dufite umwuka wera, ikindi dufite ni amavuta […] Ni ukuvuga uritoza ubundi ibisigaye tukabiharira Imana.”
Misigaro Adrien bazafatanya muri iki gitaramo yaraye ageze i Kigali avuye i Texas muri USA aho asanzwe aba. Na we ngo agiye guhita atangira kwitozanya n’itsinda rizabacurangira.
Ikiganiro kirambuye na Misigaro Gentil
)
Ibitekerezo