VIDEO: Kitoko yasohoye amashusho ya ‘Wenema’ yakoreye rwagati muri Londres
Kitoko Bibarwa umaze imyaka irenga icumi aririmba yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Wenema’ yakorewe mu Mujyi wa Londres aho asigaye aba, yavuze ko yamutwaye imbaraga nyinshi.
Kitoko yari amaze iminsi akunzwe bikomeye mu ndirimbo ‘Rurabo’ yasohoye mu mezi atanu ashize. Yavuze ko yishimiye by’ikirenga uburyo Abanyarwanda bayakiriye bityo akaba yizeye ko iyi nshya nayo izagera kure.
Mu kiganiro n’ikinyamakuru Isimbi.rw, Kitoko yashimangiye ko mu gutunganya ‘Wenema’ yarinze ayisoza atagiye hanze y’Umujyi wa Londres.
Yizeye ko imbaraga yayishyizemo haba mu gukora amajwi yayo n’amashusho bizayihesha kwakirwa neza mu Rwanda ahari umubare munini w’abakunda umuziki we.
Yagize ati “Wenema ni Afro beat, ikindi ibaye indirimbo ya kabiri nkoze ntasohotse London. Nayishizeho imbaraga nyinshi, muri audio ndetse na video, nagerageje kuvanga indimi.”
Kitoko ngo arumva ashobora guhita akora indirimbo yo guhimbaza Imana nyuma ya ‘Wenema’. Ati “Mu mutwe wanjye hari kuzamo indirimbo y’Imana ariko bizaterwa n’ibizanyorohera muri iyo minsi.”
)
Ibitekerezo