VIDEO: Buravan uvuye kuzenguruka Afurika yasanze Perezida Kagame yaranditse amateka
Umuhanzi ukunzwe cyane Yvan Buravan, yagarutse i Kigali nyuma yo kuzenguruka mu bihugu 12 bya Afurika akora ibitaramo nka kimwe mu bihembo by’irushanwa ‘Prix Decouverte’ yatwaye mu 2018.
Uru rugendo rw’ibitaramo rwatangiye ku wa 20 Gashyantare 2019, yahereye i Bamako muri Mali asoreza i Luanda ku itariki ya 23 Werurwe 2019.
Yavuze ko kari akazi gakomeye, byamusabaga gukora ubutaruhuka kandi agakoresha imbaraga nyinshi. Ati “Kari akazi gasaba ikinyabupfura, gasaba kwitanga, ni akazi kasabaga ibintu byinshi. Ndashima Imana ko ngarutse amahoro.”
Buravan ngo yasanze hari ibihugu umuziki we wacengeyemo ndetse bikaba byaramuhaye ingufu zo gukomeza gukora cyane ngo waguke kurushaho.
Ati “Aho nanyuze hose baratangaye, bakibaza impamvu batari basanzwe bazi uwo muziki, bihita bitwereka ko ikibazo dufite atari umuziki mubi ahubwo wenda ko dukwiye gushaka uko dukora urugendo rutuma bawumenya.”
Yongeraho ati “Ikintu cyonyine nabonye ni uko dukwiye gushaka uburyo bwo kumenyekanisha uyu muziki mu bihugu bitandukanye. Ni nabwo butumwa mfitiye abandi bahanzi, tugerageze tugeze uyu muziki hanze mu bindi bihugu.”
Mu bihugu yabonyemo umubare uri hejuru w’abafana kurusha ahandi harimo Tchad na Angola aho yasoreje urugendo.
Yongeraho ati “Aho nabonye bake ni muri Guinée équatoriale mu murwa mukuru Malabo. Narahageze mbanza kubura abantu, ndavuga mu buzima busanzwe atari mu gitaramo, wagendaga ibirometero byinshi utarabona abantu, muri make hari abantu bake.”
Perezida Kagame yubahishije u Rwanda
Yashimangiye ko mu bihugu yanyuzemo byose yasanze Perezida Paul Kagame bamuvuga imyato ndetse ko amaze kugeza u Rwanda ku ntera ishimishije.
Ati “Ikintu ntashobora kutavuga ni ugushimira u Rwanda ariko by’umwihariko Perezida Kagame. Nageraga ahantu bakambaza ngo ‘uri uwa he?’ nti ‘Ndi Umunyarwanda’, bati ‘eeh Paul Kagame’,ntibavuge izina gusa ahubwo bati hariya mumeze neza cyane.”
Buravan ati “Nkavuga nti dukwiye kumufasha mu nzego zose turimo, we yakoze icyo akora, u Rwanda rurazwi, ruzwi neza, ahasigaye ni ahacu natwe tukarumenyekanishe mu byo dukora. Ntekereza ko inzira baziduciriye.”
Urugendo rw’ibitaramo bya Buravan muri Afurika byatangiye ku itariki ya 20 Gashyantare i Bamako muri Mali, yarahavuye ajya i Cotonou muri Benin ku wa 22 Gashyantare, i Lome muri Togo ku wa 23 Gashyantare, i Ndjamena muri Tchad ku wa 27 Gashyantare, i Niamey muri Niger ku wa 2 Werurwe, muri Congo Brazzaville ku wa 6 Werurwe, i Malabo muri Equatorial Guinea ku wa 9 Werurwe, muri Djibouti ku 12 Werurwe 2019.
Yavuye muri Djibouti, Buravan ahita ajya muri Madagascar i Tananarive ku wa 15 Werurwe, akomereza i Libreville muri Gabon ku wa 20 Werurwe, ahava ajya mu kirwa cya São Tomé et Príncipe ku wa 22 Werurwe azasoreze i Luanda ku itariki ya 23 Werurwe 2019.
Yiteguye guhita ajya mu Bufaransa kuhakorera igitaramo kinini kizaba ku wa 16 Mata 2019.

Ibitekerezo