Imyidagaduro

VIDEO: Amagambo Jay Polly yavuze agisohoka mu buroko

VIDEO: Amagambo Jay Polly yavuze agisohoka mu buroko

Umuraperi wakunzwe bikomeye mu Rwanda, Jay Polly yavuye mu buroko nyuma y’amezi atanu afunzwe.

Tuyishime Joshua [Jay Polly] yarangije amezi atanu y’igifungo yari yarakatiwe, agisohoka muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere yakiriwe n’umugore we Sharifa ndetse n’umwana babyaranye.

Kuri uyu wa 1 Mutarama 2019, saa tatu n’igice nibwo Jay Polly yasohotse muri gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere.

Ijambo rya mbere yavuze agihinguka hanze, yazamuye ibiganza aravuga ati “Ishene iracitse!”

Mu rugendo rw’amaguru ruva kuri Gereza rugana ku modoka yamucyuye, Jay Polly yitsaga cyane mu kuvuga ngo “Ishene iracitse mu izina ry’Imana! Ntabwo ndabyumva…”

Mu baje kumwakira harimo umugore we Sharifa ari na we yakubise akamukura amenyo bikamuviramo igifungo.

Jay Polly yabanje guterura umukobwa we, barahoberana aramusomagura ku munwa ari nako amubwira ati “Mukobwa wanjye, Ndagukunda!”

Sharifa we akibona Jay Polly yamubwiye ati “Look at you man!! Amakuru yawe nigga? Undi na we ati “Meze neza!…Umwaka mushya!”

Jay Polly n’umugore we bavugaga amagambo yiganjemo Icyongereza kizwi ku bakora injyana ya Hip Hop, babwiranaga ko bari bakumburanye kandi ko ari byiza kuba ‘ishene icitse”.

Mu kiganiro na Jay Polly nyuma yo gusohoka muri Gereza, yavuze ko yigiyemo byinshi ndetse ko hari imishinga ikomeye agiye gukora mu gufasha urubyiruko kumera neza kuko yasanze ‘umubare munini w’abinjira muri gereza ari abakibyiruka kandi baba bazize ibiyobyabwenge’.

Yavuze ko avuye muri Gereza akomeye.

Ati “Burya baravuga ngo ‘ikitakwishe kiragukomeza’, kuba umugore wanjye ntacyo yabaye, nanjye nkaba naraje hano, simbe mbarwariye, simbe mpapfiriye, simbe mparwariye, hari byinshi. Ikitakwishe kiragukomeza.”

Yahakanye amakuru avuga ko afitanye ibibazo n’umugore we, ngo ibyavuzwe ni impuha zidafite ishingiro.

Yagize ati “Umva, havuzwe byinshi […] Ibivugwa ni byinshi, ariko iby’ukuri ni iby’umuntu yivugiye. Nta kibazo mfitanye n’umugore wanjye, ari hano, ni mwiza kandi ndamukunda.”

Umugore wa Jay Polly na we ati “Ntabwo ngendera ku magambo njyewe. Icyo navuga ni uko nyuma y’intambara haba hari amahoro, ubu icyo nshyigikiye ni amahoro, ibyahise byarahise, ubu mpanze amaso imbere.”

Jay Polly yasohokanye n’abasore babiri bari bamaze umwaka bafunzwe bazira ibiyobyabwenge. Umwe muri bo witwa Nzabamwita Emmy, ni we wasasiraga Jay Polly akita no ku isuku mu cyumba uyu muhanzi yari afungiwemo.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • nkubana
    Ku wa 3-10-2022

    je ya yakunze cyane

  • Ni hakizimana ilidepfonce
    Ku wa 2-01-2019

    meddy turamwemera arashoboye n’umukunziwe turamwishimiye meddy ange akore ibitaramo n’umuturere tuba tumukeneye jeyipor twizereko murigereza akuyemo isomo ryo kutongera gukubita umugore kandi nkumuhanzi azariribe ibihangano byigisha abagabo n’abagore kudahotera abobashakanye jeyipor yariyarengeye gukubita umugore akamukura amenyo

  • Rukundo
    Ku wa 1-01-2019

    Ibyo byongereza se??? 🤮

IZASOMWE CYANE

To Top