Siporo

Vana umuheto mu mujyi - APR FC ibwira Rayon Sports

Vana umuheto mu mujyi - APR FC ibwira Rayon Sports

Nyuma yo gusa n’ishotorwa na mukeba Rayon Sports, APR FC ntabwo yaripfanye nayo iza iyisubiza ko imiheto idakora mu Mujyi.

Aya makipe akomeye mu rw’Imisozi 1000 azahura tariki ya 2 Gicurasi 2026 mu mukino w’umunsi wa 29 wa 2025-26 aho Rayon Sports ari yo izawakira.

Rayon Sports ikaba yatangiye kubara iminsi isigaye (Countdown) yifashishije graphic, ubwo yabaraga iminsi 18, yasohoye graphic irimo gushotora mukeba bikomeye.

Iriho Fall Ngagne yafoye umuheto yiteguye kurasa i Shyorongi nk’uko bigaragaraho, aha ni ho APR FC ikorera imyitozo n’umwiherero.

APR FC ntabwo yaripfanye kuko nayo yasohoye indi iriho imodoka y’Intambara (Burende) Umukinnyi wa APR FC umwe ahagaze hejuru undi hasi bambaye gisirikare banafite imbunda maze bandikaho bati "Vana Umuheto mu Mujyi."

Mu mikino 5 iheruka guhuza aya makipe yombi, APR FC yatsinzemo 3 banganya 2.

Rayon Sports ni yo yatangiye
APR FC yaje isubiza
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top