Intego zacu tugomba kuzigeraho - Haringingo wavuze ku bibazo bya Kwizera Olivier
Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis Christian Mbaya yavuze ko nubwo bugarijwe n’ibibazo ariko adafite ubwoba, yizeye ko intego bihaye bazazigeraho.
Uyu mutoza winjiye muri Rayon Sports muri Mata uyu mwaka, yabitangaje ubwo yari amaze kunganya na Rutsiro FC ubusa ku busa ejo hashize ku Cyumweru mu mukino w’umunsi wa 27 wa Shampiyona ya 2025-26.
Ni umukino yakinnye adafite abakinnyi barimo Kwizera Olivier utarakoze imyitozo yose icyumweru gishize, yavuze ko impamvu atakinnye ari uko afite ibibazo.
Ati "Umunyezamu Olivier [Kwizera] yagize ibibazo ni yo mpamvu mutamubonye."
Yavuze ko abandi bakinnyi batagarahaye nka Youssou Diagne, Rushema Chris na Bigirimana Abedi bose ari ikibazo cy’imvune ariko yizeye ko mu mikino iri imbere bazaba bagarutse.
Agaruka ku kuba ibi bibazo afite by’imvune bitazamukoma mu nkokora bikamubuza kugera ku ntego bihaye.
Ati "Naje muri Rayon Sports mfite intego nayo izifite, ntekereza ko nta kirapfa, imikino ni myinshi, turacyari muri shampiyona, turacyari mu gikombe cy’Amahoro rero nta gisibya intego tuzazigeraho."
Rayon Sports na Haringingo Francis bafite intego zo kwegukana kimwe mu bikombe bikinirwa mu Rwanda ku buryo iyi kipe izabona itike yo gukina imikino Nyafurika.

Ibitekerezo