Imyidagaduro

Urutonde rwa bamwe mu bakinnyi n’abahanzi nyarwanda babifatanyije no gukina filime

Urutonde rwa bamwe mu bakinnyi n’abahanzi nyarwanda babifatanyije no gukina filime

Ibyamamare mu ngeri zitandukanye ni bamwe mu bantu bafatwa nk’icyitegererezo, iyo abantu bashaka ko ibintu byabo bigenda akenshi barabifashije mu buryo bwo kwamamaza, nk’iyo bakoreshejewe muri filime bikurura benshi kuko abasanzwe bakunda uwo muhanzi bahita bashaka kureba filime yakinnyemo.

N’ahandi hose ku Isi, abahanzi bifashishwa mu mafilime nko muri Amerika nyakwigendera Micheal Jackson, Snoop Dog, Madona, Bow Wow, Beyonce, Jennifer Lopez n’abandi bagiye bagaragara muri filime zitandukanye.

Iyo urebye usanga abahanzi nyarwanda ari bagiye bagaragara muri filime cyane kuruta abakinnyi, bigaragara ko ari umukinnyi umwe.

Haruna Niyonzima: Uyu ni kapiteni w’ikipe y’igihugu ndetse na AS Kigali wanyuze mu makipe atandukanye nka APR FC na Rayon Sports zo mu Rwanda, Simba SC na Young Africans zo muri Tanzania, uyu agiye kugaragara muri Filime yitwa The Ring. Akaba ari nawe mukinnyi w’umunyarwanda bigaragara ko yakinnye filime.

Aline Gahongayire: Ni umuhanzi umenyerewe cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana, yagaragaye muri Filime yitwa Ikigeragezo cy’Ubuzima iri muri filime nyarwanda zakinywe bwa mbere.

Dream Boys: Ni itsinda ry’abahanzi rimaze gusinga imizi mu gihugu, nabo bagaragaye muri iyi filime Inzozi yakinnyemo Knowless.

Charly: Charlotte Rulinda azwi nka Charly akaba ari mu Itsinda rya Charly na Nina rikunzweryamenyekanye mu ndirimbo zirimo Indoro, Owooma, Face to Face, Zahabu n’izindi. Yakinnye muri filime yitwa Sakabaka n’ubundi akina yitwa Charly.

Charly (ufite imisatsi y'umweru), yakinnye filime

Ama G The Black: Uyu muraperi akunze kumvikana mu ndirimbo ze avuga amagambo asetsa benshi. Yakinnye muri filime y’uruhererekane yitwa The Friends ’Inshuti’ yanakinnye no muri SeburikokoSeburikoko aho akina yitwa Rukara ubu akaba agiye no gusohora filime ye yise ’Ngunda’.

Butera Knwoless: Ingabire Butera Jeanne uzwi nka Knowless ni umwe mu bahanzikazi bakunzwe cyane mu Rwanda, yagaragaye muri Filime yitwa Inzozi yamenyekanyemo cyane umugore witwa Niragire Marie France wakinnye yitwa Sonia.

Bruce Melody: Itahiwacu Bruce ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda. Yagaragaye bwa mbere muri filime y’uruhererekane yitwaga The Friends nyuma azano gukina muri City Maid ikunzwe cyane muri iyi minsi.

Victor Rukotana: Ni umuhanzi umaze nawe kumenyekana muri muzika nyarwanda mu ndirimbo nka Warumagaye, Love n’izindi, uyu nawe akina muri filime y’uruhererekane ya City Maid aho akina ari umuhanzi yitwa Rukotana.

Nick Dimpoz: Ni umuhanzi nyarwanda nawe urimo kugenda akuza izina rye mu muziki uko bwije n’uko bukeye. Akina muri City Maid yitwa Nick, akaba ari umwe mu bakinnyi b’imena muri iyi filime.

Mico The Best: Uyu muhanzi agaragara muri filime y’uruhererekane yitwa City Maid inyura kuri televiziyo Rwanda aho akina ari producer.

Young Grace: Amazina ye Nyakuri ni Abayizera Grace, uyu nawe azwi cyane mu njyana Hip Hop nawe yagaragaye muri filime y’uruhererekane yitwa City Maid aho n’ubundi aba ari umuhanzi.

Fearless: Fearless ni umuhanzikazi ukora injyana ya Hip Hop gusa muri iyi minsi ntari kwigaragaza cyane. Uyu nawe yakinnye muri filime yitwa Sakabaka.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top