Urukiko rwanzuye ko Bushali na bagenzi be bakomeza gufungwa by’agateganyo
Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko abaraperi Bushali na Slum Drip ndetse n’Uwizeye Carine bashinjwa icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge bakomeza gufungwa by’agateganyo.
Ku wa 4 Ugushyingo 2019 rukiko rw’ibanze rwategetse ko aba bose bashinjwa icyaha kimwe baba bafunzwe by’agateganyo mu gihe iperereza rikomeje gusa baza kujuririra urukiko rwisumbuye nyuma yo kutanyurwa n’imyanzuro.
Ku wa Mbere tariki ya 25 Ugushyingo 2019 ni bwo baburanye ku bujurire bwabo gusa ku wa 27 Ugushyingo 2019 urukiko rwemeza ko bakomeza gufungwa by’agateganyo mbere yo kuburana mu mizi.
Hagenimana Jean Paul uzwi nka Bushali hamwe na mugenzi we Nizeyimana Slum uzwi ku izina rya Slum Drip ni abahanzi bazwi mu njyana ya Kinyatrap cyane cyane bamenyekanye mu ndirimbo yabo bise ‘Nituebue’.
Aba bahanzi bombi hamwe n’abakobwa babiri aribo Uwase Nadia n’Uwizeye Carine batawe muri yombi ku wa 18 Ukwakira 2019 bakurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge gusa Nadia we yaje kurekurwa nyuma y’uko ubushinjacyaha bumubuzemo ibiyobyabwenge mu mubiri we.
Aba baraperi babiri n’Uwizeye Carine bafungiye muri Gereza ya Kigali iherereye i Mageragere mu gihe ubushinjacyaha bugikusanya ibimenyetso ngo habeho kuburana mu mizi.

Ibitekerezo