Imyidagaduro

Urujijo ku ivuka ry’umuhungu wa Tanasha na Diamond

Urujijo ku ivuka ry’umuhungu wa Tanasha na Diamond

Mu gihe bivugwa ko Diamond na Tanasha baba baramaze kwibaruka imfura yabo y’umuhungu, amakuru agezweho ni uko uyu munyakenyakazi w’umunyamakuru akaba n’umuhanzi atarabyara.

Mu minsi ishize ni bwo mushiki wa Diamond aherutse gutangaza ko yishimiye kwakira umwana wa musaza we kuko yari amutegereje n’amatsiko menshi.

Ibi kandi byazaga byiyongera ku magambo Diamond yatangaje tariki ya 11 Nzeri 2019, aho yavugaga ko uwo bari batagereje yaje, gusa Tanasha akaba yarahise yamagana aya makuru avuga ko uwo mwana berekana atari uwe.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Global Publishers, avuga ko mu iperereza cyakoze cyasanze Tanasha atarabyara ndetse ko asigaye abana na Diamond iwe mu mujyi wa Dar es Salaam mu gace ka Mbezi Beach.

Kivuga ko bagerageje kwinjira mu rugo rw’uyu muhanzi ariko ariko bikanga kuko hari abarinzi na camera nyinshi ku buryo bitari gupfa kuborohera.

Gusa ngo bagize amahirwe bahura n’umwe wo mu muryango wa Diamond wababujije gutangaza amazina ye, ababwira ko Tanasha na Diamond babana ariko batari mu rugo bagiye.

Kukijyanye no kuba yarabyaye, yababwiye ko Tanasha atarabyara ariko ngo uko bigaragara ari hafi.

Yagize ati"mbese ni ibyo, mwumve mbabwire ukuri muhite mugenda mwihuta hatagira unsanga aha, Tanasha ntarabyara ariko isaha n’isaha yabyara, inda irasanzwe ntabwo ari nini cyane ariko impamvu nkubwira ibyo ni uko yamaze kugeza igihe cyo kubyara."

Tanasha na Diamond batangiye kuvugwa mu rukundo umwaka ushize, mu gihe bazaba bibarutse uyu mwana azaba ari imfura ya Tanasha mu gihe azaba ari uwa kane wa Diamond, ni nyuma yabo yabyaranye na Zari babiri, n’uwo yabyaranye na Hamisa Mobeto.

Tanasha ngo ntarabyara ariko ari hafi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top