Siporo

Urugendo rw’ikipe y’igihugu rwongeye gusubikwa

Urugendo rw’ikipe y’igihugu rwongeye gusubikwa

Nyuma y’uko byari byitezwe ko Amavubi ahaguruka mu Rwanda yerekeza muri Cameroun gukina umukino wa gishuti ku wa Gatatu ariko ntibikunde, urugendo rwari rwimuriwe uyu munsi ariko na rwo rwamaze gusubikwa bakaba bazagenda ku munsi w’ejo.

Amavubi arimo kwitegura kujya muri Cameroun aho agiye gukina umukino wa guishuti n’iki gihugu tariki ya 24 Gashyantare 2020, akaba ari mu rwego rwo kwitegura igikombe cy’Afurika cya CHAN 2020 kizabera muri Cameroun uyu mwaka muri Mata.

Amavubi yagombaga guhaguruka mu Rwanda ku munsi w’ejo hashize tariki ya 19 Gashyantare 2020 yerekeza Yaounde muri Cameroun ahazakinirwa uyu mukino, ariko haje kubaho ikibazo cy’indege uregendo rurimurwa.

Byari byitezwe ko ahaguruka mu Rwanda mu gitindo cyo kuri uyu wa Kane saa 8:30 ariko na bwo urugendo rwaje gusubikwa bakaba bazagenda ku munsi w’ejo ku wa Gatanu.

Ikibazo cyabayeho nk’uko n’umutoza w’ikipe y’igihugu yagiye abigarukaho, habayeho ikibazo cy’indege, basanze indege zagombaga kubajyana muri iyi minsi yavuzwe haruguru zidafite imyanya ihagije byasaba ko abakinnyi bagenda mu bice, indege irimo imyanya yuzuye yabatwarira hamwe bose ikaba ari izahaguruka ku munsi w’ejo ku wa Gatanu ari na yo bazagendamo.

Amavubi azahaguruka mu Rwanda ku munsi w'ejo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top