Uncle Austin yasohoye amashusho y’indirimbo ya Meddy yasubiyemo
Uncle Austin, umwe mu bahanzi bamaze igihe bahagaze neza mu njyana ya Afrobeat mu Rwanda, yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Ubanza ngukunda’ ya Meddy yavuguruye.
Yavuze ko yasubiyemo iyi ndirimbo nyuma y’igihe kinini abisabye Meddy basanzwe ari n’inshuti zisanzwe mu buzima no muri muzika bakaba bakunze gufatanya imishinga ikomeye.
Uncle Austin ashimangira ko Meddy agisohora ‘Ubanza Ngukunda’ mu myaka itanu ishize, yahise amubwira ko yayikunze kubera amagambo ayikubiyemo n’uburyo iririmbitse.
Mu 2013, Uncle Austin yahise asaba Meddy ko yamwerera akayisubiramo undi na we ntiyazuyaza arabimwemerera.
Yagize ati “Ni imwe mu ndirimbo ze nakunze kuva kera igisohoka. Icyo gihe isohoka nahise mwandikira, yari akiri muri USA, naramwandikiye ariko mu buryo bwo kumusetsa nti ‘ubundi ko udahari iyo uyinyihera’.”
Yongeraho ati “Ndibuka mu 2013 naramubwiye nti ‘waretse nkayisubiramo’ arambwira ngo nta kibazo. Uyu mwaka nibwo namubwiye ko iyi ndirimbo ngiye kuyisubiramo, yaranyemereye, nayikoze mu njyana ya Reggae, numvise iryoshye na we nyimuhaye ngo yumve arayishimira cyane.”
Uyu muhanzi avuga ko abakunda umuziki we bakiyumva ikoze mu njyana ya Reggae, abenshi bamwandikiye bamubwira ko iryoshye ndetse na Meddy ubwe ngo yarayishimiye.
Ati “Byaranshimishije uburyo abantu bayakiriye, narayikunze ku giti cyanjye ariko no mu bafana nabonye abenshi nasanze barayikunze cyane.”
Mu mwaka wa 2018, Uncle Austin yemeza ko awufata nk’itangiriro rishya ry’umuziki we kuko nibwo yakoze indirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye kurusha indi myaka ndetse abasha kwiyereka abafana aririmba Live mu bitaramo bya Primus Guma Guma.
REBA AMASHUSHO YA ’UBANZA NGUKUNDA REMIX’ YA UNCLE AUSTIN

Ibitekerezo