Imyidagaduro

Umwe mu bagize Sauti Sol washinjwe ubutinganyi ari mu masengesho asaba umukunzi

Umwe mu bagize Sauti Sol washinjwe ubutinganyi ari mu masengesho asaba umukunzi

Paul Willis Chimano, umwe muri bane bagize itsinda rya Sauti Sol rimaze kugira ibigwi muri Afurika, yavuze ko nubwo yasigiwe igifunguzo na mugenzi we Bien-Aimé Baraza, adateganya kurushinga vuba.

Muri iri tsinda Polycarp Otieno asanzwe afite umugore witwa Lady Mandy ukomoka i Burundi bamaze amezi atandatu barushinze, Bien-Aimé Baraza aherutse gushinga ivi mu gihe mugenzi wabo Savara Mudigi na we amaze iminsi ahishuye ko ari mu rukundo rukomeye azahishura mu minsi mike.

Mu minsi ishize nibwo umuririmbyi w’imena mu itsinda rya Sauti Sol, Bien-Aimé Baraza yatunguye umukunzi we amwambika impeta anamusaba ko yakwemera kuzamubera umugore undi abyemera atazuyaje. Nyuma yabyo yavuze ko yifuza kubona na mugenzi we Chimano atera iyo ntambwe.

Ikinyamakuru Nairobi News cyatangaje ko uyu muhanzi we atiteguye kubaka urwe nka bagenzi be kuko atabona umuntu babyumva kimwe.

Yagize ati "Nzakomeza gusenga cyane. Tuzareba aho ubu buzima butwerekeza. Ntabwo ndabona umuntu ufite icyo nshaka. Muzabimenya nibijya kuba ariko ubu ntabwo ndi kwihutishwa no kurushinga. Bien yansigiye igifunguzo ariko ndamwishimiye gusa."

Chimano yavuze ko atarabona umukunzi w'inzozi ze

Bien-Aimé Baraza yambitse impeta Chiki Onwekwe Kuruka mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 27 Gashyantare 2019. Ni mu muhango wari wagizwe ibanga kuko wabereye mu nzu yerekanirwamo filime mu nyubako ya Westgate Mall.

Kuri Chimano mu myaka ishize hakunze gukwirakwizwa amakuru avuga ko akundana n’abasore bagenzi be, ariko abihakana avuga ko nubwo ntacyo apfa n’ababikora we atabarimo. Abafana bagiye bamwibasira kenshi aryozwa kwisiga amarangi ku nzara, imyambarire ye n’ibindi.

Uyu musore yibasiwe kenshi aryozwa amarangi yisiga ku nzara n'imyambarire
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top