Siporo

Umutoza wa Rayon Sports yavuze ku myitwarire ya Sidibe wasimbujwe agahita ajya mu rwambariro

Umutoza wa Rayon Sports yavuze ku myitwarire ya Sidibe wasimbujwe agahita ajya mu rwambariro

Nyuma yo gusimbuzwa mu gice cya mbere, umunya-Mali, Omar Sidibe ntiyishimiye icyemezo cy’umutoza ahita ajya mu rwambariro aho gusanga abandi ku ntebe y’abasimbura, ni ibintu umutoza wa Rayon Sports yavuze ko atari byiza gusa ngo yarabibabwiye ko mu gihe bagize ikibazo hari umukinnyi uomba kuba igitambo."

Nyuma yo kubona ikarita itukuna ku ruahande rwa Rayon Sports yahawe Nshimiyimana Amran ku munota wa 11 ku mukino w’umunsi wa 10 baraye bahuyemo na AS Muhanga, umutoza wa Rayon Sports, Javier Martinez Espinosa yahise akora impinduka akuramo Omar Sidibe yinjizamo Commodore ku munota wa 35.

Uyu munya-Mali ntiyishimiye gusimbuzwa, akaba yahise ajya mu rwambariro aho kujya ku ntebe y’abasimbura nk’ibisanzwe.

Nyuma y’uyu mukino, umutoza wa Rayon Sports yavuze ko ibyo yakoze ari umujinya w’uko yumvaga agishaka gukina, gusa ngo ntibyakamubabaje.

Yagize ati"bari babizi, buri gihe iyo dukoze inama mbere y’umukino ndabibabwira ko niba tubonye ikarita itukura hari umukinnyi umwe ugomba kuba igitambo, barabizi rwose, yagiye mu rwambariro kuko wari umujinya w’uko yari agishaka gukina, ariko nyuma yaje kugaruka mu bandi."

Uyu mukino n’ubwo Rayon Sports yawukinnye iminota myinshi ituzuye, waje kurangira iwutsinze ibitego 2-1.

Sidibe yasimbujwe ahita ajya mu rwambariro
Umutoza wa Rayon Sports avuga ko Sidibe atakagombye kugira ikibazo cyo gusimbuzwa
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Nigirimpuhwe charles
    Ku wa 29-11-2019

    rwose imyitwarire nkiyi ntikwiye abacyinnyi bakangombye kujyabareka kwivumbura igihe babasimbuje

  • Nigirimpuhwe charles
    Ku wa 29-11-2019

    rwose imyitwarire nkiyi ntikwiye abacyinnyi bakangombye kujyabareka kwivumbura igihe babasimbuje

IZASOMWE CYANE

To Top