Siporo

Umutoza w’Amavubi yatangiye kubivanga, akomeje kwinyuramo

Umutoza w’Amavubi yatangiye kubivanga,  akomeje kwinyuramo

Uwatangiye benshi bamufitiye icyizere ubu kirimo kiragenda gishira nka ya nkoni y’umwana ishira dondi dondi bitewe n’uburyo uyu mutoza ukomoka muri Espagne utoza ikipe y’igihugu arimo ahamagaramo.

Imikino ya mbere ya Carlos Alós Ferrer mu ikipe y’igihugu Amavubi muri Kamena 2022 ubwo yakinaga na Mozambique bakanganya 0-0 nyuma akaza gutsindwa na Senegal 1-0 mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika benshi bamuhaye amanota bitewe n’uko yakinnye ndetse n’uko yahamagaye.

"Nyakabi ntarara bushyitsi!" Uyu mutoza wari watangiye ashimagizwa na benshi bamukuyeho amaboko ubwo yasezererwaga na Ethiopia mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo.

Amavubi yari yaramenyereye kujya muri iki gikombe ndetse inshuro nyinshi asezereye Ethiopia, yaje kuyikuriramo imbere y’amaso y’abanyarwanda iyitsinda 1-0 muri Nzeri uyu mwaka.

Kuri iyo nshuro yari yahamagaye abakinnyi benshi badaheruka mu kibuga, abagifite imvune batarakira neza nka Rwatubyaye Abdul.

Yongeye gutungura benshi ubwo yahamagaraga ikipe y’igihugu yiteguraga imikino ya gicuti na Guinea muri Maroc, hari higanjemo n’ubundi umubare munini w’abakinnyi badaheruka mu kibuga nka Manzi Thierry utari ufite ikipe kugeza uyu munsi.

Carlos Alós Ferrer yongeye kiwinyuramo kuri iyi nshuro ndetse bamwe batangira no gutekereza ko yaba atari we uhamagara ahubwo bamuha urupapuro rwanditseho amazina agahamagara.

Amavubi afite imikino 2 ya gicuti na Sudani, umwe uzaba ejo ku wa Kane, undi ukaba uzaba ku wa Gatandatu.

Mu bakinnyi 25 yahamagaye harimo 12 bakina ku mugabane w’u Burayi.

Yahamagaye abamaze igihe bicaye mu rugo

Birazwi ko mu ikipe y’igihugu ahantu henshi hahamagarwa umukinnyi urimo witwara neza mu ikipe ye ariko mu Mavubi ho bisa nk’aho atari ko bimeze ushatse wahindura n’umwuga ukajya mu bwubatsi ukajya uza gukinira Amavubi.

Ku ikubitiro hahamagawe Manzi Thierry umaze amezi arenga 3 nta kipe afite, ni nyuma yo gutandukana na FAR Rabat yo muri Maroc.

Ntabwo biyumvisha ukuntu yahamagawe hari abakinnyi bakina ku mwanya we ndetse banarimo kwitwara neza mu makipe ya bo ariko bakaba nta mahirwe bahabwa ngo biyerekane.

Abo amakipe ya bo yatereye icyizere ni bo we abona nk’inyenyeri

Kuva shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu Bubiligi yatangira muri Kanama 2022, ubu igeze ku munsi wa 13, umukinnyi w’umunyarwanda ukinira ikipe ya KMSK Deinze, Bizimana Djihad nta mukino n’umwe arakinira iyi kipe ndetse amakuru avuga ko yanoherejwe gukorera imyitozo mu bato b’iyi kipe.

Umunyezamu wa APR FC, Ishimwe Pierre imikino ibaye 5 atazi icyitwa izamu uko kimeze muri APR FC nyuma y’amakosa yagiye akora bigatuma ikipe ye itakaza umukino. Nyuma yo kwamburwa iki cyizere ntabwo ikipe iratakaza, akaba yahembwe guhamagarwa mu ikipe y’igihugu.

Si aba gusa benshi bibajije impamvu yahamagaye abakinnyi nka Muhozi Fred wa Kiyovu Sports ndetse na Tuyisenge Arsene wa Rayon Sports bose bahuriye ku kuba batarabona umwanya uhoraho wo gukina mu makipe ya bo aho ari abasimbura.

Haba hari abaje mu kiruhuko ku itike y’Amavubi?

Umukino wa mbere uzaba ku munsi w’ejo, uwa kabiri ube tariki ya 19 Ugushyingo, kuri gahunda bigaragara ko myugariro wa CD Trofense muri Portugal, Mutsinzi Ange Jimmy azagera mu Rwanda tariki ya 18 Ugushyingo habura amasaha make ngo umukino wa kabiri ube.

Ntabwo benshi biyumvisha ukuntu uyu mukinnyi azagera mu Rwanda habura aya masaha aje gukina umukino wa gicuti gusa atari n’umukino w’irushanwa, nyuma yo kugaragara ko atazakina umukino wa mbere n’uwa kabiri bari kumureka nk’uko batahamagaye Kagere uzaba ku munsi w’ejo arimo akina na Young Africans.

Hari abafite imiziro mu ikipe y’igihugu?

Iyi mihamagarire ituma bibaza impamvu hahamagarwa abakinnyi badakina mu makipe ya bo kandi nyamara hari abarimo kwitwara neza.

Umukinnyi benshi bahurizaho ni Kalisa Rashid ukina mu kibuga hagati muri AS Kigali bigaragara ko yitwara neza ariko akaba yimwa umwanya no mu mikino ya gicuti.

Undi ni Haruna Niyonzima ikipe ya AS Kigali yubakiyeho muri iyi minsi, gusa na we asa n’uwaciwe mu Mavubi, ariko ngo we imyaka ni cyo kibazo.

Manzi Thierry yahamagawe nta kipe afite
Bizimana Djihad na we ntaheruka mu kibuga
Ishimwe Pierre yatakaje umwanya muri APR FC
Mutsinzi Ange Jimmy azagera mu Rwanda habura amasaha make ngo umukino wa kabiri ube
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top