Umutoza w’Amavubi yahinduye sisiteme, 11 ashobora kubanzamo imbere ya Benin
Harabura amasaha make ikipe y’igihugu Amavubi igacakirana na Benin mu mukino w’umunsi wa 3 w’itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 kizabera muri Côte d’Ivoire.
Ni umukino uri bube uyu munsi tariki ya 22 Werurwe 2022 ububere muri Benin mu Mujyi wa Cotonou kuri Stade de l’Amitie saa 16h00’ ku isaha ngenga masaha ya GMT bikaba saa 18h00’ z’i Kigali mu Rwanda.
Amakuru aturuka mu gihugu cya Benin ni uko umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Carlos Alos Ferrer wari umenyereweho gukoresha sisiteme ya 3-5-2 uyu munsi ari buhindure akinishe 4-3-3.
Ntabwo urutonde rw’abakinnyi bari bubanzemo ararutangaza ariko ukurikije imyitozo yagiye ikorwa hari benshi bahabwa amahirwe.
11 ashobora kubanzamo
Umunyezamu: Ntwali Fiacre
Ba Myugariro: Omborenga Fitina, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange Jimmy na Imanishimwe Emmanuel Mangwende
Abakina Hagati: Bizimana Djihad, Muhire Kevin na Hakim Sahabo
Ba Rutahizamu: Mugisha Gilbert, Rafael York na Meddie Kagere

Ibitekerezo