Umugande utoza ikipe ya Sunrise FC, Moses Basena yahamije ko ikipe ya Rayon Sports yamwifuje ngo abe yayibera umutoza ndetse bagirana ibiganiro ahamya ko kugeza uyu munsi bikiri ibanga.
Nyuma y’uko ikipe ya Rayon Sports itandukanye n’umutoza Javier Martinez Espinoza mu Kuboza 2019, hagiye havugwa amazina menshi y’abatoza irimo kwifuza, muri ayo mazina harimo n’umutoza w’ikipe ya Sunrise, Moses Basena.
Moses Basena akaba aherutse gutangaza ko koko yagiranye ibiganiro na Rayon Sports yifuza ko yaza kuyitoza mu mikino yo kwishyura ya shampiyona umwaka w’imikino wa 2019-2020, gusa ngo ibyo baganiriye ni ibanga.
Mu magambo make yagize ati“byari ukuri ariko buri kimwe cyose twaganiriye kiracyari ibanga ariko ikipe yo yaranyegereye.”
Moses Basena ni umutoza urimo utoza umwaka we wa mbere muri shampiyona y’u Rwanda, akaba yaragaragaje ko ari umutoza w’umuhanga, ikipe ye iri ku mwanya wa 7 n’amanota 26, Sunrise FC atoza akaba ari ikipe ya kabiri yinjije ibitego byinshi (34) ni nyuma ya APR FC yinjije 38.

Ibitekerezo
Ndengeyinka gentil
Ku wa 19-02-2020umutoza turamucyeneye cyn byadufasha aje