Nyuma yo kwanga igitego cya Moussa Camara ku mukino wa Rayon Sports yanganyijemo na Mukura VS 1-1, umusifuzi mpuzamahanga w’umunyarwanda Bwiriza Nonati yahagaritswe imikino 6 adasifura shampiyona y’u Rwanda.
Tariki ya 28 Mutarama 2023, Mukura VS yakiriye Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona ya 2022-23 warangiye ari 1-1.
Rayon Sports ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 10 gitsinzwe na Camara, Nsabimana Emmanuel yaje kwishyurira Mukura VS ku munota wa 61.
Gusa mbere y’uko igice cya mbere kirangira ku munota wa nyuma wa cyo, Moussa Camara yatsinze igitego ku mupira Ganijuru yateye mu izamu maze umunyezamu akawukuramo ari bwo Camara yahise awushyira mu izamu ariko umusifuzi wo ku ruhande Bwiriza Nonati avuga ko yararariye.
Ibi ntabwo byishimiwe n’abakinnyi ba Rayon Sports, abatoza ndetse n’abakunzi ba yo aho banahise batanga ikirego muri FERWAFA.
Ibi byateje impaka zikomeye cyane ku bakunzi ba Rayon Sports bavuze ko barenganyijwe bakimwa igitego cyari no kubahesha intsinzi, basaba ko uyu musifuzi yahanwa.
Umunyamabanga wa FERWAFA, Muhire Henry yabasabye kwihangana kubwo kuba batanyuzwe n’imisifurire bakaba bagiye gukurikirana iki kibazo cya bo kuko FERWAFA ishyize imbere imigendekere myiza y’amarushanwa.
Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu musifuzi, Bwiriza nonati yamaze guhagarikwa imikino 6 adasifura bitewe n’uko yanze iki gitego cyari no gutuma Rayon Sports itsinda uyu mukino.

Ibitekerezo
Ntirenganya Alfred
Ku wa 6-02-2023Ariko ubundi bimaze iki Guhana umusifuzi? Bagiye bahita batanga amanota ko nubundi equipe iba yatsinze? Njye mbona bakagiye bahita batanga amanita 3 aho Guhana umusifuzi kuko byazaba karande bakajya babaha amafaranga akemera gujanwa
Ntirenganya Alfred
Ku wa 6-02-2023Ariko ubundi bimaze iki Guhana umusifuzi? Bagiye bahita batanga amanota ko nubundi equipe iba yatsinze? Njye mbona bakagiye bahita batanga amanita 3 aho Guhana umusifuzi kuko byazaba karande bakajya babaha amafaranga akemera gujanwa