Umuryango Inyange Family washinzwe na Super Sexy waremeye uwarokotse Jenoside
Urubyiruko ruhuriye mu muryango ‘Inyange Family’ washinzwe n’umunyamideli Super Sexy rwaremeye Mukarushema Thérèse warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Mata 2019 ubwo u Rwanda rwasozaga icyumweru cyo Kwibuka Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abagize ‘Inyange Family’ mu gusoza icyumweru cyo Kwibuka bakoraniye kuri Kiliziya Yitiriwe Umuryango Mutagatifu basobanurirwa amateka y’ibyahabereye muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bunamira abatutsi bahiciwe.
Nyuma yo kunamira abiciwe kuri Kiliziya ya Saint Famille, Inyange Family bahise bajya i Nyamirambo ku Kivugiza basura umukecuru witwa Thérèse Mukarushema warokotse Jenoside utishoboye baramuremera ndetse bamusigira ubutumwa bw’ihumure.
Inyange Family basigiye Mukarushema ibiribwa bitandukanye, ibikoresho nkenerwa byo mu rugo, imyambaro n’ibahasha irimo amafaranga amufasha kwikenura.
Mukarushema yashimiye cyane Inyange Family ndetse avuga ko bunze mu rya Leta y’u Rwanda bakamuha icyizere cyo kubaho nyuma y’uko abe bose batsembwe n’interahamwe mu 1994.
Ni ku nshuro ya kabiri umuryango ‘Inyange Family’ ukoze ibikorwa by’urukundo mu gihe cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, mu mwaka ushize wa 2018 nabwo bakoze ibindi bikorwa byo gufasha abatishoboye barokotse mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo.
Supersexy Nana usigaye aba muri Amerika aheruka gutangaza ko agiye gutangira gukora ibijyanye no kumurika imideli ndetse no gukina muri filime.
Yagize ati “Muri Amerika ubu naho namaze kuhabona akazi kajyanye n’ibyo nakoraga mu Rwanda byo kumurika imideli no gukina filime. Kompanyi yamfashe twasinyanye igihe cy’imyaka itatu dukorana. Mu minsi mike iri mbere muratangira kubona ibikorwa byanjye kuko nibyo mpugiyemo muri iyi minsi.”
Uyu mugore wamamaye cyane abikesheje imbuga nkoranyambaga avuga ko azajya aza mu Rwanda aje gusura umuryango we ariko ngo ‘ntazahatura ukundi’.

Ibitekerezo