Umuririmbyi Keith Flint wakunzwe bidasanzwe mu itsinda The Prodigy yasanzwe mu rugo rwe yapfuye, yashizemo umwuka kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Werurwe 2019.
Flint yakunzwe bihebuje ku bw’imibyinire ye yarangwaga n’ingufu n’inyogosho yihariye, izina rye ryamenyekanye cyane mu 1990 ari nabwo yatangiye guhinduranya insokozo zidasanzwe ku mutwe we.
Mail Online yatangaje ko Flint yasanzwe mu rugo rwe mu gace ka Essex mu Bwongereza yataye ubwenge. Abaganga bahise bamuha ubutabazi bw’ibanze biba iby’ubusa ashiramo umwuga.
Mugenzi we bacuranganaga muri The Prodigy, Liam Howlett, yanditse kuri Instagram ati “Amakuru ni impamo, ntabwo ndabyemera ko ndimo kuvuga ibi ariko umuvandimwe wanjye Keith yiyambuye ubuzima mu mpera z’icyumweru…”
Mu itsinda rye yahagiriye amateka atazasibangana ku bakunze umuziki wabo, yari umwe mu baririmbyi bagaragaza imbaraga zidasanzwe ku rubyiniro. Yabyinaga, akaririmba ndetse agacuranga.
Itsinda rye The Prodigy ryakunzwe mu ndirimbo zamenyekanye cyane nka Firestarter, Breathe na Smack My B**** Up.
Yiyahuye mu gihe itsinda The Prodigy ryiteguraga kujya gukorera ibitaramo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibitekerezo