Umuraperi Nipsey Hussle yashizemo umwuka nyuma yo kuraswa inshuro nyinshi mu gatuza n’umuntu utaramenyekana kuri iki Cyumweru tariki ya 31 Werurwe 2019.
Nipsey Hussle ubusanzwe witwa Ermias Asghedom yarasiwe imbere y’iduka rye ry’imyambaro mu Mujyi wa Los Angeles ahagana saa cyenda n’iminota 20 z’igicamunsi ku isaha ya Los Angeles.
Uyu muraperi yarashwe nyuma gato yo gushyira kuri Twitter amagambo yasaga n’akomoza ku bamurwanya afite. Yashyize ifoto hanze ari kumwe n’abafana ayiherekeza amagambo agira ati “Kugira abanzi bakomeye ni umugisha.”
Hussle ngo yagombaga guhura n’ubuyobozi bwa Polisi i Los Angeles ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Mata 2019 kugira ngo baganire ku bugizi bwa nabi busigaye bukorerwa mu gace atuyemo.
Uyu muraperi w’imyaka 33 yarasiwe rimwe n’abandi bantu batatu na bo bari bahagaze imbere y’iduka rya Marathon.
Steve Soboroff, Umuyobozi wa Polisi i Los Angeles yanditse kuri Twitter ko we na mugenzi we Michel Moore bagombaga guhura na Hussle ndetse n’ubuyobozi bwa Roc Nation kugira ngo baganire ku dutsiko tw’abagizi ba nabi twayogoje uyu mujyi.
Nipsey Hussle asize abana babiri, umuhungu witwa Kross yabyaranye n’umukinnyi wa filime Lauren London ndetse n’imfura ye Emani yabyaranye n’umugore babanje kubana.

Ibitekerezo
Christian
Ku wa 1-04-2019Another fallen soldier.Good people always die young...
#Mourning