Imyidagaduro

Umuraperi Fresh Kid w’imyaka 7 yahawe buruse yo kwiga mu ishuri rihenze

Umuraperi Fresh Kid w’imyaka 7 yahawe buruse yo kwiga mu ishuri rihenze

Umuherwe Sudhir Rupaleria ukomeye muri Uganda agiye kwishyurira ishuri umuraperi Fresh Kid wari ugiye gufungirwa gukora umuziki akiri muto.

Aya mahirwe ayabonye nyuma y’uko Minisitiri w’Urubyiruko, Florence Nakiwala Kiyingi, yari yavuze ko ashobora gufungwa kubera ubuhanzi bwe bumubuza kwiga neza.

Nyuma aba bombi baje kumvikana ko azafatanya ishuri n’umuziki ku buryo nta kizabangamira ikindi, kandi ntiyongere kuririmbira mu tubari.

Uyu Minisitiri Kiyingi kandi yasabye ko Fresh Kid ahindurirwa ishuri, akajya mu kigo bigamo bacumbika.

Rajhiv Rupaleria, umuhungu wa Sudhir Rupaleria mu mpera z’icyumweru gishize yavuze ko bazishyurira uyu mwana ubusanzwe witwa Patrick Ssenyonjo amashuri abanza mu kigo cya Kampala Parents School kiri mu bikomeye muri icyo gihugu.

Yagize ati “ Nahuye n’umwana witwa Fresh Kid ntangazwa n’umuhate afite. Nifuza ko yabera urugero urundi rubyiruko. Niyo mpamvu Rupaleria Foundation imuhaye buruse yo kujya muri Kampala Parents School.”

Ubusanzwe Fresh Kid yigaga mu kigo cya St. Agnes Primary Schoo,l abantu bari batangiye kuvuga ko giciriritse kuko uyu mwana yari amaze kuba icyamamare.

Umuherwe Sudhir abinyujije mu kigega yise Rupaleria Foundation afasha abaturage mu bikorwa by’ubuzima, uburezi, siporo, guhashya ubukene n’ibindi byinshi.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top